U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (International Telecommunication Union – ITU), ruhagarariye Afurika mu cyiciro cya D (Region D), muri manda y’imyaka ine ya 2027–2030.
Aya matora yabereye i Doha muri Qatar, mu nama mpuzamahanga ya ITU yiga ku masezerano n’imikorere y’uyu muryango izwi nka ITU Plenipotentiary Conference 2026 (PP-26).
Kongera gutorerwa muri iyi nama ni intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko bikomeza kurugaragaza nk’igihugu gifite uruhare mu biganiro mpuzamahanga bigena icyerekezo cy’iterambere ry’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Inama y’Ubutegetsi ya ITU ni urwego rukomeye mu miyoborere y’uyu muryango, rushinzwe gukurikirana ibikorwa byawo hagati y’inama rusange z’abanyamuryango no gufata ibyemezo bifasha gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba zemejwe.
ITU ni umuryango wihariye w’Umuryango w’Abibumbye (UN), ushinzwe guhuza ibikorwa mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, harimo imikoreshereze y’imirongo y’itumanaho, guteza imbere imiyoboro y’itumanaho no gufasha ibihugu kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.
Kuba u Rwanda rwongeye guhabwa icyizere cyo guhagararira Afurika muri iyi nama bizaruha amahirwe yo gukomeza kugira uruhare mu biganiro n’ibyemezo bigamije guteza imbere ikoranabuhanga, kwagura serivisi z’itumanaho no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu.

Muri iyi manda ya 2027–2030, u Rwanda ruzaba rufite inshingano zo gukorana n’ibindi bihugu bihagarariye uturere dutandukanye ku isi, mu gushakira ibisubizo ibibazo birebana n’iterambere ry’itumanaho n’ikoranabuhanga.
Iri torwa kandi rije rikomeza uruhare rw’u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga bijyanye no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, kwihutisha impinduka mu miyoboro y’itumanaho no guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga zigerwaho na bose.
@Rebero.rw
