Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yakiriwe na Nyiricyubahiro Norodom Monineath Sihanouk, Umwamikazi-Mukuru wa Cambodia, mu ruzinduko yagiriye muri icyo gihugu.
Uwo muhuro wabereye mu Nzu Ndangamurage yitiriwe Umwami Norodom Sihanouk, witabye Imana, ku ruhande rw’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie).

Mu bikorwa Madamu Jeannette Kagame kandi yitabiriye, harimo igitaramo ndangamuco cyateguwe n’amatsinda y’Abakobwa b’Abaskuti bo muri Cambodia, cyagaragaje umuco n’impano by’urubyiruko rw’icyo gihugu.
Nyuma y’icyo gikorwa, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye kandi ifunguro rya saa sita ryateguwe na Madamu Dr Pich Chanmony Hun Manet, Umufasha wa Minisitiri w’Intebe wa Cambodia.

Ibi bikorwa byabaye mu gihe u Rwanda na Cambodia byari byitabiriye Inama ya 20 ya Francophonie, ihuriza hamwe ibihugu n’abafatanyabikorwa bakoresha ururimi rw’Igifaransa.
Rebero.rw
