Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsindiwe mu rugo na Mali ibitego 2-0, igihombo cyatumye Mali iyisiga amanota atandatu mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania mu 2027.
Nubwo yatsinzwe, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu. Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Liberia yatsinze Cap-Vert ibitego 2-0, ihita igira amanota atatu kuri 12.
Ibi bivuze ko amahirwe yo gukomeza urugendo rwo gushaka itike agihari ku Amavubi, ariko akazi gakomeye kakaba kakiri imbere, cyane ko imikino yo mu matsinda izasubukurwa muri Werurwe 2027.
Umukino wahuje u Rwanda na Mali waranzwe n’imikinire itanyuze abakunzi b’Amavubi, cyane cyane mu gice cya mbere, aho ikipe y’Igihugu yagaragaje guhuzagurika no kubura imikoranire myiza hagati y’abakinnyi. Ibi byatumye Mali ibona uburyo bwo gutsinda igitego cyayo cya mbere, igice cya mbere kirangira Amavubi ari inyuma.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagerageje guhindura imikinire no gushaka uko yishyura igitego yari yatsinzwe, ariko ntibyayahira kuko Mali yongeye kubona igitego cya kabiri, umukino urangira itsinze ibitego 2-0.
Ikindi cyagarutsweho n’abafana ni urwego rw’umunyezamu w’Amavubi, bagaragaje ko rutari ku rwego rwifuzwa. Bamwe bibajije impamvu hatoranywa abazamu babiri bo gufasha ikipe y’Igihugu, nyamara na bo batagaragaza urwego rushimishije ku buryo bugaragara.
Ibi byatumye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bongera kugaragaza icyifuzo cy’uko Kwizera Olivier yahabwa amahirwe yo kongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu. Nubwo kuri ubu adafite ikipe ihoraho, bivugwa ko akomeza imyitozo mu makipe atandukanye kugira ngo adatakaza urwego rwe.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bafana bagaragaza ko ibivugwa kuri uyu munyezamu bidakwiye kuba impamvu yonyine yatuma adahabwa amahirwe yo kugaruka mu Mavubi, ahubwo ko hakwiye kurebwa ubushobozi bwe n’urwego agaragaza ugereranyije n’abandi bazamu bahamagarwa.
Nubwo gutsindwa na Mali ari igihombo ku mavubi, amahirwe yo gukomeza urugamba rwo gushaka itike ntararangira. Icyakora, kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego, birasaba ko habaho impinduka mu myiteguro, harimo gushaka imikino myinshi ya gicuti yafasha abakinnyi kongera kumenyera gukina bafatanyije, kubaka icyizere no kunoza imikinire y’ikipe.
Ikindi kibazo gikomeje kugarukwaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda ni imiyoborere y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, aho impinduka z’ubuyobozi no kwegura biturutse muri bamwe mu bayobozi b’amakipe bikomeje guteza ibibazo n’impaka mu bakunzi b’uyu mukino.
Hari abibaza niba izo mpinduka n’amakimbirane mu buyobozi bitagira ingaruka ku mikorere y’ikipe y’Igihugu, cyane cyane mu gihe ikeneye ituze, igenamigambi rirambye n’ubufatanye bw’inzego zose.

Ibi bituma hakenerwa isuzuma ryimbitse ry’ibibazo biri mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, hagamijwe kumenya inkomoko yabyo no gushaka ibisubizo birambye aho gukomeza kugarukira ku mpinduka z’abantu ku myanya y’ubuyobozi.
Ku Mavubi, ubutumwa ni bumwe: urugamba ntirurarangira, ariko kugira ngo amahirwe asigaye abyazwe umusaruro, birasaba kwikosora, kongera imbaraga mu myiteguro no gushyira imbere inyungu z’ikipe y’Igihugu.
@Rebero.rw
