Borojwe bashimira itorero ADEPR uruhare rwaryo mu iterambere ry'umurenge wa Nkombo
Mu gikorwa cyo koroza ihene abaturage 140 bo mu kagari ka Ishywa ,umurenge wa Nkombo,akarere ka Rusizi, bazorojwe n’itorero ADEPR,paruwasi ya Nkombo,mu mushinga wayo wa RW 0385 ADEPR Ishywa, uterwa inkunga na Compassion International,ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwashimiye cyane iri torero uruhare rwaryo mu iterambere ryawo.
Aganira na Rebero.rw nyuma yo kuzibaha, umushumba wa ADEPR paruwasi ya Nkombo,Rév.past. Nyandwi Eraste,yavuze ko biri mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye iki kirwa, binajyanye n’abana babo 243 uyu mushinga w’iri torero usanzwe witaho,hagamijwe kubagobotora ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu.
Ati’’ tubahaye ihene 140 z’amashashi,mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo,bijyanye na misiyo y’itorero ADEPR yo guhindura abantu mu buryo bwuzuye hakoreshejwe ijambo ry’Imana,no kubaherekeza mu iterambere risanzwe.’’

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Nkombo, Rév. Past. Nyandwi Erast yavuze ko koroza aba baturage bitanga umusaruro ufatika kuruta kubaha ibiribwa n’imyambaro
Yavuze ko binari mu rwego rwo kunganira umwuga w’uburobyi ugaragaramo abarenga 90% ariko utakibaha umusaruro nk’uwabonekaga mu bihe byashize,korora,cyane cyane amatungo magufi ikaba yaba indi nzira yo kubageza ku mibereho myiza igihe bayitayeho.
Ati’’ Ihene ni itungo ryiza ribereye uyu murenge. Ibyara inshuro 2 mu mwaka kandi ishobora kubyara ebyiri uko ibyaye. Uyihabwa icyo asabwa ni ukwitura itorero ivutse bwa mbere,izindi akajya azikenuza,ariko mu masezerano tugirana mbere yo kuyimuha,asabwa kutayigurisha ataritura, byanaba byiza mu rugo rwe ntihabure,uko agurisha iziyikomokaho akagira iyo asigarana.’’
Uyu mukozi w’Imana avuga ko mbere bajyaga baha abatishoboye bafite abana mu mushinga, umuceri,amasabune,za matora n’ibindi bidatanga umusaruro ugera ku bandi, babona ntaho bikura umuturage ngo bimugeze,bahitamo kujya babaha amatungo anagera ku batawurimo,akazamura benshi,kuko ari byo bitanga umusaruro ugaragarira buri wese.
Ati’’ Hari n’abarenga 100 twahaye amafaranga buri wese 100.000 yo gukora ubucuruzi buciriritse,uwungutse akagarura cya gishoro kigahabwa undi,bityo bityo,byose bigamije gukura abatuye iki kirwa mu mibereho iciriritse,bakagezwa mu yisumbuyeho“.
Abasaba kuzitaho zikazatanga umusaruro zitezweho,ko itorero n’umurenge bazababa hafi,igize ikibazo Veterineri w’umurenge akahagoboka.
Banasabwa gutangira amakuru ku gihe ku kibazo icyo ari cyo cyose babona,haba ku washaka kuyigurisha cyangwa kuyifata mu buryo butubahirije amasezerano.

Abayobozi bijeje gukurikirana ko aya matungo azabyazwa umusaruro yitezweho
Nyiramana Séraphine,umwe mu borojwe,avuga ko yari asanganywe inka yahawe muri girinka, yamufashije kwita ku bana be 10 afatanije n’umugabo we,aritura,iziyikomotseho n’amata akura kuri yo abirihira abana amashuri, barimo ugeze muri kaminuza, 3 biga mu yisumbuye,n’abiga mu mashuri abanza.
Ati’’ Ubwo n’iyi hene nyibonye iterambere mu rugo rigiye kwiyongera kuko imbaraga n’ubushake byo kwita ku matungo jye n’umugabo wanjye turabifite. Kubera ubutaka busharira bw’ino, ntiwahirahira ngo uhinge nta fumbire. Irakenewe nyinshi cyane,twasagurira n’abandi ngo twese duhinge tweze.’’
Anavuga ko unakurikije amafaranga ihene igezeho aho hari n’igura amafaranga 150.000, nayifata neza ikamuha nyinshi nta kabuza n’abo bana bandi bazarangiza ayisumbuye,bakanajya kaminuza kubera umusaruro azaba yakuye muri aya matungo.
Banavuga ko bazi neza ko imfashanyo idahoraho, ari yo mpamvu bishyize hamwe mu matsinda akora ibikorwa binyuranye birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi,ubucuruzi buciriritse,kubitsa no kugurizanya n’ibindi kugira ngo baharanire kwigira.
Azela Espérance,umuyobozi w’impuzamatsinda,igizwe n’amatsinda 13 y’ababyeyi 243 bafite abana muri uyu mushinga,avuga ko nubwo ibyo bahawe benshi babibyaje umusaruro watumye bava mu mubare w’abagitega amaboko,banakomeje guhabwa ibindi, amatsinda bakorewe yatangiye kubunganira.
Ati’’ Turigeza kuri byinshi tuyakesha ku buryo igihe ubufasha duhabwa bwahagarara twakwigira nk’uko tubitozwa n’abayobozi bacu.’’
Arakomeza ati’’ Nk’ubu twifitiye ubwato bwacu,iyo abarobyi babukodesheje baduha amafaranga 120.000 umunsi umwe, tukanagira amahema n’intebe,ubitwaye afite icyo abikoresha,iyo ari uwo mu itsinda yishyura amafaranga 85.000 iyo atarimo yishyura 110.000,byiyongera ku byo twinjiza biturutse ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi dukorera hamwe.’’
Avuga ko ayo binjiza muri ibyo bikorwa byose bateganya kuyaguramo ibindi bikoresho,ku buryo n’ubukwe 2 bwabereye rimwe babuhaza ku byo bukeneye bukabishyura bakazajya binzjiza menshi yabagoboka igihe haba habayeho kutongera kugira icyo bahabwa.
Uwamahoro Théophile,Veterineri w’umurenge wa Nkombo,yashimiye itorero ADEPR uruhare rwaryo mu iterambere ry’abatuye iki kirwa.

Veterineri w’umurenge wa Nkombo Uwamahoro Théophile yemeza ko aya matungo afashwe neza yakongera ubukungu bw’uyu murenge
Ati’’ ADEPR ni umufatanyabikorwa ukomeye muri uyu murenge,udufasha byinshi. Uretse aya matungo,hari n’andi batanze mbere,abatishoboye bubakiye,mituweli babaha,imyambaro n’inkweto bagiye baha cyane cyane abana,n’ibindi bigaragara ko bikura abaturage mubukene bibajyana mu kwifasha,takanashimira n’andi madini n’amatorero ari muri uwo mujyo.’’
Yavuze ko amatungo nk’aya akenewe cyane muri uyu murenge,kuko uretse isoko rigari ry’abanyekongo bayatwara ku bwinshi, n’ifumbire kuko nta bishanga bagira ngo bagire ubwatsi bwinshi bw’inka,uwahiriwe n’amatungo magufi yigeza aheza.
Yijeje uruhare rw’umurenge mu gukurikirana ko aya matungo abyazwa umusaruro witezwe, asaba abayahawe kuyitaho kuko uko aba menshi meza,ari ubukungu bwinshi buba bwiyongera mu murenge wabo.
@Rebero.rw
