Abiciwe muri uru rusengero n'imbere yarwo bategetswe kwambara ubusa hejuru ngo batazagira n'umwe bibeshyaho babica
Mukankubana Suzanne, umwe mu babarirwa mu ku mitwe y’intoki mu batutsi bagera ku 1000 bari bahungiye ku rusengero rw’abadive rwa Muhavu, akagari ka Mubuga k’ubu, umurenge wa Gihombo avuga ko mu kubica, kugira ngo batabayoberwa cyangwa bagatemana ubwabo, babategetse kwiyambura ubusa hejuru bose,barangije babicira ku batsemba.
Mu kiganiro na Rebero.rw, ubwo muri aka kagari ka Mubuga,umurenge wa Gihombo,ahazwi nka Butembo, itorero EMLR Conference ya Nyabinaga ryahibukiraga, Ku nshuro ya 31 abarisengeragamo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abarimu n’abanyeshuri bari ab’ishuri ribanza rya Gitsimbwe, Mukankubana Suzanne wari ufite abana 4 atwite inda ya 5 yayibwiye akaga bahuriye na ko kuri urwo rusengero.

Mukankubana Suzanne wari ufite inda y’amezi 8 ubwo yatemagurwaga bakamusiga bazi ko yapfuye,yishimira ko ariho n’iyo nda yayibyaye uwayivuyemo akaba ari umupolisi muri polisi y’igihugu.
Ati” Ku wa 13 Mata,1994 abicanyi barudusanzemo batumishamo amasasu n’amagerenade,abatishwe nanjye ndimo baradusohora,badutegekwa kwiyambura hejuru tutazi impamvu zabyo,ari umugambi wo kugira ngo batwice nta n’umwe ubacitse, batatuyobewe cyangwa ngo bicane ubwabo.”
Avuga ko bamaze kwiyambura abicanyi babatemaguriye hanze aho imbere y’urusengero, na we bamutemagura imipanga myinshi ku ijosi hasigara agatsi gato kari karifashe, ku bw’amahirwe ahavanwa n’umwana w’umuturanyi aza kubaho n’iyo nda arayibyara, umwana ubu ni umupolisi muri polisi y’igihugu.
Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Mupenda Charles, yavuze ko abakoloni b’ababiligi ari bo nkomoko y’ibyago uRwanda rwagize, aho babibye urwango mu banyarwanda, babacamo ibice bahereye ku byiswe amoko, bababwira ko batari bamwe,batangira kubapima amazuru banashyira mu ndangamuntu bitaga amabuku ayo mako bagamije gutanya abanyarwanda.
Ati” Rudahigwa washakaga ubwigenge baramwirengeje bamutereye urw’ingusho i Bujumbura, bakomeza urwango mu banyarwanda.”

Mu kiganiro ku mateka y’uRwanda cyatanzwe na Mupenda Charles yavuze ko nubwo igihugu cyababaye cyabonye abagihoza.
Yavuze ko urwo rwango rwakomeje ku butegetsi bwa Kayibanda, Habyarimana we aza ari injyanamuntu ashyiraho politiki y’iringaniza ry’amoko mu mashuri,amoko akomeza kwandikwa mu ndangamuntu, itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi birakomeza kugeza kuri Jenoside.
Yavuze ko byasabye imbaraga nyinshi n’ubwitange bukomeye ngo Jenoside ihagarikwe,igihugu cyubakwe bushya, kwibuka bishoboke,ari yo mpamvu intwari zaharaniye ubumwe bw’abanyarwanda zizahora zishimirwa.
Mberabahizi Raymond Chrétien watanze ubuhamya yibanze ku bari abarezi 10 bigishaga mu ryari ishuri ribanza rya Gitsimbwe,hakicwa 8 bose,hakarokoka uwahigishaga,ubu ni umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi Kayinamura Samuel n’umugore we bombi bahigishaga.
Muri abo 8 bishwe,harimo na se w’uyu Mberabagabo. Avuga ko bari abarezi beza b’abahanga, ariko abo bigishirizaga abana ntibabarebera izuba barabahitana.

Mberabahizi Raymond Chrétien watanze ubuhamya yagaye cyane abishe abarezi babarereraga abana barimo na se wari umurezi mu ishuri ribanza rya Gitsimbwe agatotezwa akanicwa n’abo yarereraga.
Ati” Data yaratotejwe cyane mu myaka ya 1959,dusenyerwa, n’aho ahungiye muri Congo bajya kumugarura ngo abigishirize abana,aremera araza, we na bagenzi be bakitanga ariko twe tukabura amashuri,kugeza yishwe.”
Avuga ko nubwo baciye mu mibabaro myinshi ariko amashuri bavukijwe baje kuyiga kuri Leta nziza, bakorera igihugu mu ngeri zose, n’ababakomokaho bariga, bariyubaka kubera Leta y’ubumwe igihugu gifite.
Yasabye abarimu b’ubu gukunda abo barera,bakabigisha neza, cyane cyane ko barerera muri Leta nziza y’icyerekezo kizima.
Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yihanganishije imiryango yarokotse, yabuze abo bibuka uyu munsi, avuga ko icyizere cyo kubaho noneho gihari.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke Gasasira Marcel yavuze ko imiyoborere myiza igihugu gifite itanga icyizere ko Jenoside itazongera ukundi muri iki gihugu
Ati” Dufite icyizere cyo kubaho kubera ko dufite ubuyobozi bwiza,bukunda abanyarwanda bose, bunaharanira ko Jenoside itazongera ukundi.”
Yavuze ko umugambi w’abicanyi wari uwo gutsemba Abatutsi ariko abawucuze n’abawushyize mu bikorwa batageze ku ntego yabo,ari yo mahirwe abanyarwanda bafite,ko haje Leta nziza iharanira ko buri wese abaho.
Yasabye urubyiruko guhagurukira rimwe rukarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, anasaba ubuyobozi bwa EMLR n’abandi bakuru,gufatanya bagakomeza gukangurira abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi,Kayinamura Samuel, nk’uwigishanyaga na bagenzi ku ishuri ribanza rya Gitsimbwe bakicwa hamwe na bamwe mu banyeshuri bahigaga, yavuze ko ubugome bwahakorewe ari ndengakamere.

Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Kayinamura Samuel yashimishijwe n’imbaraga abarokokeye aha Butembo bashyira mu kwiyubaka

Abayobozi bifatanije n’abaturage ba Mubuga kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Ati” Kugeza aho bambura abantu ubusa mbere yo kubica, ni ubunyamaswa bubi cyane ari yo mpamvu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa gikomeye cyane, si igikowa gisanzwe.”
Yagarutse ku rwibutso rwa Jenoside rwa Butembo rushyinguyemo imibiri irenga 200 y’Abatutsi bazize Jenoside, asaba ko rwarushaho gufatwa neza rukabungabungwa.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe yigisha kuri iri shuri ry’itorero EMLR, mu wa 6 ubanza.
Ati” Abicanyi barahemutse cyane. Abana bishwe icyo gihe iyo baticwa ubu baba ari bakuru,bubaka igihugu.”

Hacanwa urumuri rw’icyizere
Arakomeza ati” Turagaya abateguye bakanashyira mu bikorwa uwo mugambi mubisha wa Jenoside, tugashimira cyane ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na perezida Kagame zayihagaritse, tugashima ubuyobozi bwiza dufite, tutanibagiwe gushimira abadufashije kurokoka.”
Yavuze ko aha Ku Mubuga, bateye intambwe abarokotse n’ababarokoye bagashinga icyo bise ‘Inshuti nyashuti” aho abarokotse n’ababarokoye bahura bakaganira,bakibukiranya ayo mateka,bagasabana bakanagira ibikorwa by’iterambere bibahuza.
Yagaye abitwaga ko basenga bijanditse muri Jenoside barimo abari Abadive, bicaga, isabato yagera bakaruhuka bagakomeza uwo murimo wabo mubi bukeye kuko aka gace kari ak’abadive cyane.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Mugiraneza William, yakomeje abarokotse,barimo abo itorero EMLR ryibuka uyu munsi, agaya abari abayobozi mu bya politiki n’abanyamadini n’amatorero bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke Mugiraneza William yashimiye itorero EMLR uburyo ryita ku barokotse barisengeramo
Ati” Hari abapasiteri, abapadiri, ababikira n’abakirisito bishe bagenzi babo. Habarurwaga Abakirisito barenga 90/100 by’abaturage bose,ariko Abatutsi barenga 1.000.000 baricwa. Kandi ntibishwe gusa n’abo 10/100 bari basigaye.
Yasabye abihaye Imana b’uyu munsi kwirinda kwigisha abantu ibibaca intege. Babigishe ibihumuriza imitima, banabigishe ko Jenoside itazasubira ukundi muri iki gihugu.
Yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari zirangajwe imbere na perezida Kagame zabohoye igihugu Jenoside igahagarikwa.

Abanyeshuri b’uyu munsi basabwe kwigira ku mateka bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Rukarwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’icyashaka cyose kugarura abanyarwanda mu icuraburindi banyuzemo.
Muri iyi Conference ya Nyabinaga,hamaze kumenyekana uwari umuvugabutumwa 1, abakirisito 246, abakozi 32 bakoraga mu bigo by’itorero barimo 8 bari abarimu mu ishuri ribanza rya Gitsimbwe, hakanibuka abanyeshuri 112 b’iri shuri, nk’uko bivugwa na Surintendant wa EMLR Conference ya Nyabinaga, Mushimiyimana Casimir.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke Mugiraneza William ashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’Abatutsi barenga 200 mu rwibutso rwa Butembo
Iyi Conference ikaba ikora ibishoboka byose ngo ifate mu mugongo abayisengeramo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni muri urwo rwego baremeye Mugambi Augustin,inka y’agaciro k’amafaranga 600.000, wabashimiye cyane ko bagiye kumusazisha neza bamuha ifumbire n’amata.

Itorero EMLR Conference ya Nyabinaga ryaremeye inka Mugambi Augustin
@Rebero.rw
