Ababyeyi baganira n'abana babo nyuma y'inama
Nyuma yo gusobanurirwa n’ubuyobozi bwa GS Umucyo Karengera uko uyu mwaka w’amashuri 2024-2025 urimo ugera ku musozo wagenze, Abarerera muri iri shuri bashimishijwe n’imbaraga ryashyize mu guhangana n’impinduka zagiye ziba mu mashuri, bashimishwa n’ibyakozwe,haba mu mitsindire, imyitwarire n’ubuzima rusange bw’abanyeshuri.
Ubwo ababyeyi bagezwagaho uko uyu mwaka urangiye rihagaze, bari mu nama yabo isanzwe, umuyobozi w’iri shuri Uwihanganye Samuel yababwiye byinshi byakozwe ngo abanyeshuri barusheho kwiga neza haba mu guteza imbere imyigishirize y’ikoranabuhanga, kubungabunga ubuzima bwabo n’ibindi.
Mu kiganiro na Rebero.rw yagize ati” Muri rusange turashima Imana uko uyu mwaka w’amashuri wegereza umusozo wagenze kuko byasabye imbaraga nyinshi ngo tujyane n’impinduka mu myigire.”

Abayobozi ba komite y’ababyeyi bacyuye igihe n’abanyeshuri batsindiye ku manota arenze 80% mu bizamini bya Leta bishize babishimiwe n’abayobozi
Yakomeje ati’ Byagenze neza,abarimu bitanga batizigama, imitsindire igenda neza aho muri rusange imitsindire yo mu bihembwe iri ku kigero cya 81%. Dutegereje abazakora ikizamini cya Leta tukizera ko amanota bazagira azaruta ay’umwaka ushize.”
Ashima uruhare ntagereranywa rw’ababyeyi mu migendekere myiza y’uyu mwaka, aho abenshi bagiye bakora ibyo basabwa,nko kwishyurira igihe amafaranga y’ishuri, gukurikirana imyigire y’abana, kwitabira inama z’ababyeyi bakungurana ibitekerezo mu migendekere myiza y’uburezi n’uburere bw’abana babo,agasaba ko ubwo bufatanye bwarushaho gukomeza.

Abayobozi bifatanya n’ababyeyi mu nama yabo isanzwe
Avuga ariko ko hari ibyagiye bibakoma mu nkokora birimo cyane cyane izamuka rikabije ry’ibiciro badashobora kugira ikindi bakoraho, kutishyurira igihe amafaranga y’ishuri kwa bamwe mu babyeyi bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abanyeshuri, abanyeshuri bagiye bakererewa kugera ku ishuri, ikibazo cy’ibikorwa remezo bijyanye n’imikino n’ibindi.
Yakebuye ababyeyi batinda kubahiriza inshingano zabo,cyane cyane izijyanye no kwishyurira igihe amafaranga y’ishuri no gukurikirana imyigire y’abana babo.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera Uwihanganye Samuel yaboneyeho gukebura ababyeyi batubahiriza inshingano zabo barimo abadatangira amafaranga y’ishuri ku gihe, abadasura abana ngo bakurikirane imyigire yabo n’ababatinza mu itangira ry’amashuri
Yijeje ko ibigikenewe bireba ishuri nk’ikibazo cy’ibibuga by’imikino n’amacumbi y’abahungu rigiye kubikemura.
Kwizera Bien-aimé wiga mu wa 6 unahagarariye bagenzi be bahiga, avuga ko imigendekere myiza y’imyigire muri uyu mwaka itanga icyizere ko n’amanota y’icya Leta azaba menshi.

Kwizera Bien-aimé wiga mu wa 6 unahagarariye bagenzi be muri iri shuri avuga ko biteguye neza ibizamini bya Leta.
Ati” Nyuma yo kubona impinduka mu manota y’ibizamini bya Leta zabaye umwaka ushize ukurikije uko byari bimeze, byatumye twongera imbaraga mu gukora cyane, tukizera tudashidikanya ko bizagenda neza cyane.
Ababyeyi bavuga ko bakurikije ibyo basobanuriwe n’ubuyobozi bw’ishuri, ibyo basanzwe bikurukiranira ubwabo n’ibyo abana babo bababwira, bashimishijwe n’ubwitange bwa buri wese ngo babe bishimira ibyakozwe.
Nyabyenda Simon ufite umwana mu wa 5, ati” Dukurikije ibyo twasobanuriwe n’ubuyobozi bw’ishuri n’abana ubwabo,n’uburyo twagiye dukurukirana imyigire yabo ya buri munsi twashimishijwe n’uko uyu mwaka wagenzeneza. Cyane cyane ko nta kidasanzwe cyabuza abana kwiga cyangwa imyitwarire mibi y’abarezi yatudindiriza abana,tukabishimira cyane ubuyobozi bw’ishuri,tubusaba gukomereza aho.”

Ababyeyi bashimishijwe b’ubufatanye bwafashije abana babo kunoza imyigire
Mukangoga Suzanne ufite umwuzukuru we wiga mu wa 5 na we ati” Byavuye mu bufatanye bwa twese. Nk’ababyeyi turashimira ishuri riturerera neza kuko kurera si umurimo woroshye. Ntituzahwema kubashyigikira.”
GS Umucyo Karengera ibarizwamo abanyeshuri 835, bagizwe n’ab’icyiciro rusange n’abari mu mashami 7 ahabarizwa.
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Muhawenayo Jean Pierre avuga ko umusaruro wabonetse mu mitsindire yo mu bihembwe yizeye urushijeho mu bizamini bya Leta birimo bitegurwa.

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi baharerera Muhawenayo Jean Pierre avuga ko akurukije imbaraga zakoreshejwe yizeye imitsindire myiza cyane mu kizamini cya Leta.
Ati” Abana twaganiriye batubwiye ko biteguye bihagije,dutegereje umusaruro wabo kandi dukurikije uburyo batubwira ko bakurikiranwa neza turawizeye.”
Muri iyi nteko rusange y’ababyeyi bagaragarijwemo ibi byakozwe, ubuyobozi bw’ishuri bwaboneyeho gushimira abana 4 bagize amanota arenga 80/100 mu bizamini bya Leta bishize.
Bunashimira komite y’ababyeyi icyuye igihe yari iyobowe na Muhinde Salathiel wari uyiyoboye imyaka 21, washimiwe ubwitange budasanzwe yagaragaje iyo myaka yose ngo iri shuri ribe riri ku rwego ririho ubu.
@Rebero.rw
