Ubwo Clubs zari zimaze kugera ku rwibutso rwa Kigali
Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025 One Vision Fitness Club ifatanije na Club zikorera Sport na Gym zose zo muri Gisozi ku Gisozi hamwe n’umurenge wa Gisozi basuye urwibutso rwa Kigali.
Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri giteguwe na One Vision Fitness Club, aho kuri iyi nshuro bongeyemo Gym ya Max ikorera mu Kigarama na Gym ya Claucy ikorera ku kibanza hamwe na Gym ya Onze Star ikorera kuri Café muri Station ya Rubis.
Aya ma Club yose hamwe na Gym bakaba barahagurukiye ku kibanza ahari ishuri rya Ecole Belge berekeza ku Rwibutso rwa Kigali, aho bagendaga batanga ubutumwa bwo gukora Sport mu batuye umurenge wa Gisozi.

Gym Max na Claucy hamwe na Onze Star bari babukereye rwose
Ni igikorwa cyitabiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwari buhagarariwe na Djuma Hategekimana hamwe n’uhagarariye ibuka mu murenge wa Gisozi Gatete hamwe n’abayobozi ba Club zikorera Sport ku gisozi n’abayobozi ba Gym.
Abanyamuryango bayo ma Club na Gym bashimye igikorwa ndetse banongera gusura urwibutso rwa Kigali abashya barimo nabo bamenya amateka yaranze igihugu cyacu mu gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa One Vision yagarutse ku byiza byo gusura urwibutso rwa Kigali aho urubyiruko kumenya amateka y’u Rwanda aho bagomba kumenya ibyandikwa ku mbuga nkoranya mbaga bakavuguruza abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


Agira ati: “Urubyiruko nirwo mbaraga z’u Rwanda gusura urwibutso rwa Kigali ni umwanya mwiza wo gusobanukirwa n’amateka y’u Rwanda kandi bakamenya nibyo bagomba kwakira byandikwa ku mbuga nkoranya mbaga bavuguruza abapfobya Jenoside”.
Yakomeje avuga ko igikorwa cyo gusura inzibutso kizaba igikorwa ngaruka mwaka, umwaka utaha dushobora gusura ahandi kandi kikaba igikorwa kizaguka kigahuza abakorera Sport mu karere ka Gasabo.
Uhagarariye Ibuka mu murenge wa Gisozi Bwana Gatete, avuga ko bagikeneye kumenya aho ababo bashyizwe kuko hari imibiri itaraboneka, kandi aya mateka abakiri bato nabo bakabisobanukirwa kugira ngo ntibizongere kuba ukundi.

Agira ati: “Ni byiza ko tumenya aho abacu bashyinguwe kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, ariko kugeza ubu hari imiryango itaramenya aho ababo bashyinguwe, gusa ni byiza ko amakuru amenyekana, iki gikorwa cyo gusura urwibutso bisubiza agaciro abacu twabuze, kandi bigatuma abatazi amateka babisobanukirwa neza neza kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwari buhagarariwe na Djuma Hategekimana yashimye igikorwa cyateguwe na Club zikorera mu murenge wa Gisozi ndetse anashishikariza n’abaturage kugira uruhare mu gusura urwibutso.
Agira ati: “Igikorwa cyakozwe b’aba sportif bakorera mu murenge wa Gisozi bagize neza kuko hari urubyiruko rwinshi ruba rutazi amateka y’u Rwanda ariko iyo basuye urwibutso bituma bamenya amakuru ndetse n’amateka aranga igihugu cyacu”.
Ni igikorwa cyasojwe bavuga ko ubutaha bashobora kuzasura izindi nzibutso zo mu gihugu kandi bagategurira hamwe naza Gym kugira ngo bahuze imbaraga ndetse babe bagira abo bazaremera mu bacitse ku icumu.

@Rebero.rw
