Umushumba w' itorero Béthel muri ADEPR,past. Ukwigize Lazare ari kumwe n'ababyeyi iri torero ryasangije ubunani
Mu rwego rwo gusangira ubunani bashima Imana,abakirisito ba ADEPR,itorero rya Bethel n’inshuti zabo,bakusanyije ubushobozi bashyikiriza ibiribwa n’amasabune imiryango 48 yo mu tugari tunyuranye tw’umurenge wa Rwimbogo,akarere ka Rusizi, y’ abagore bayobora ingo,barimo ababuze abagabo babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababapfushije bisanzwe, abatawe n’abagabo n’abandi bibana ku mpamvu zinyuranye.
Ni igikorwa cyashimishije cyane abagikorewe bavuga ko bahawe ibyo bari bakeneye cyane, aba bagore bari mu myaka 40 kuzamura,bagashimira ubuyobozi bw’itorero ryabo n’abakirisito bose gukorera Imana nyako bifitemo, kurangwa no kwita ku mfubyi n’abapfakazi nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga.
Mukamakuza Marie Goreth w’imyaka 62 wibana mu nzu,mu mudugudu wa Batura,akagari ka Karenge, umaze imyaka 21 atawe n’umugabo,avuga ko ubuzima asanzwe abayemo,iyo abonye abamwitaho mu minsi mikuru nk’iyi asubizwamo intege mu bugingo ntaheranwe n’ubwigunge.
Ati’’ Baduhaye isukari,amavuta n’isabune biri budufashe kumva natwe umwaka mushya muhire wa 2026. Nari mbikeneye cyane nabuze aho mbikura,ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha. Ndanywa igikoma, mese imyambaro njye mu bandi nsa neza ninataha mbone amavuta ntekesha ibyo Imana yangeneye uyu munsi.’’
Yakomeje ati’’ Bahorane umugisha w’Imana. Ndanashimira umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame uducungira umutekano kuko tudatekanye n’ibindi ntibyashoboka. Na we Imana imukomeze, duhorane umutekano,ababonye icyo bakora bakore,natwe bajye batwibuka, dusangire“.
Bashimira umushumba w’iri torero, Past. Ukwigize Lazare bavuga ko yabanje kubona ubwigunge babamo,bamwe bafite abana badashobora kubonera amafaranga yo kurya ku ishuri, abandi babona mituweli bibagoye, akababumbira mu itsinda, bagahanahana udufaranga duke babonye,bakanaboneraho guhurira hamwe bagasenga,bakihanganishanya.

Umushumba w’itorero Béthel muri ADEPR past Ukwigize Lazare ( hagati) n’ umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Rwimbogo,Kanyankore Zacharie bashyikiriza Akimuhana Budesiyana iby’ubunani yagenewe n’iri torero.
Mukakalisa Leonille wo mu kagari ka Mushaka,wapfushije umugabo muri 2018, akamusigira abana 10 ubuzima bukagorana, ashima ko itsinda babanje gukorerwa ryamuvanye mu kwiyumva nk’uwisangije ibibazo.
Ati’’ Ryatumaze irungu, udufaranga dukusanyije ufite umwana wiga akamubonera ayo kurya ku ishuri, ufite ibindi bibazo birimo na mituweli bikagenda bikemuka, tugahura tukaganira,tugasenga Imana tukumva imibabaro ishize, none tunasangijwe ubunani. Gukorera Imana nyako ni uku.’’
Bavuga ko nta kindi bakora uretse gusabira umugisha w’Imana aba bakoze ku butunzi bwabo bakabitaho ku munsi nk’uyu, ko na bo bakomeje guhangana n’ubuzima baharanira ko bwagenda neza nubwo bitaborohera, ariko bizeye Imana,itorero ryabo na Leta nziza igihugu gifite ikunda abanyarwanda bose.
Umushumba w’iri torero Bethel,paruwasi ya Gashonga,ururembo rwa Gihundwe muri ADEPR,ukwigize Lazare,ashimira abakirisito ayoboye ku bw’iki gikorwa ngarukamwaka kuko iyi ari inshuro ya 4 kiba, ibyishimo n’umunezero gitanga mu bo ayoboye bose n’inshuti zabo.
Ati’’ Ni ubwitange bwabo bashyira hamwe,ku munsi nk’uyu w’intangiriro z’umwaka tugasangira n’abagore batabana n’abagabo ku mpamvu zinyuranye, tukabasabira umugisha w’Imana. Bitanga umusaruro mwinshi cyane,cyane cyane mu buryo bw’umwuka. Buri wese witanga ngo n’aba bishime,banashima Imana turamushimira cyane.’’
Avuga ko bigaragara ko bacengewe n’ijambo ry’Imana ribasaba kutizirikana ubwabo, bakanazirikana bagenzi babo bari mu bibazo binyuranye,bagorwa no kugira icyo babona mu minsi mikuru nk’iyi,mu gihe indi miryango iba yateranye,ifite icyo isangira.
Yanishimiye ko iki gikorwa bagikoze bafatanije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimbogo,byerekana ubufatanye busesuye bw’itorero ayoboye n’inzego bwite za Leta,mu kwita ku baturage ari bo bakirisito bari mu buzima butaboroheye.

Bishimiye kubona icyo basangira n’ abana n’abuzukuru
Yanasabye aba batishoboye bagize ibibazo byo kutagira abagabo gukomeza kwihangana begera Imana, bakayisenga, bakirinda umugayo uwo ari wo wose, bagakora mu mbaraga zabo mu rwego rwo kwikura muri iyo mibereho mibi, ko Imana basenga itabatererana.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Rwimbogo,Kanyankore Zacharire,yashimye iki gikorwa, avuga ko cyinjira neza neza muri gahunda ya Leta n’icyifuzo cya perezida Kagame cy’imibereho myiza ku banyarwanda bose.
Ati’’ Umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame atwifuriza twese ubuzima bwiza. Ntiwabugira utariye cyangwa udafite isuku. Itorero nk’iri rero,abakirisito bashyira hamwe ibyo Imana ibahaye bakibuka bagenzi babo batishoboye,ni iryo gushimirwa kuko natwe nk’inzego bwite za Leta baba badufasha cyane.’’
Yakomeje ati’’ Turasaba bariya basangijwe ubunani gukomeza gukunda ubuzima bagaharanira ko burushaho kuba bwiza. Imbaraga zabo bakazikoresha bakabona mituweli,ejo heza, bakanizigamira mu matsinda no mu bimina, kugira ngo ubuzima bukomeze.’’
Yabashimiye Morali yababonanye, ababwira ko n’ubuyobozi bw’uyu murenge bubifurije umwaka mwiza wa 2026, buzakomeza gufatanya n’iri torero kubaba hafi.
Iri torero rya Bethel muri ADEPR rifite icyicaro mu murenge wa Rwimbogo Akagali ka Karenge,akarere ka Rusizi. Rigizwe n’abakirisito barenga 400 bazwiho kwitangira bagenzi babo batishoboye,kuko muri uyu mwaka usoje n’ubundi bari bubakiye umukecuru utishoboye inzu y’agaciro ka 5.000.000, umwaka wawubanjirije barubakiye undi iya 2.000.000, byose bwitange bwabo n’inshuti zabo.
@Rebero.rw
