Impuzamashyirahamwe y’imikino ngoraramubiri yatangaje ko Emeline Imanizayo yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa 5,000m “mu buryo butunguranye” ku munsi wa mbere w’imikino ngororamubiri Nyafurika irimo kubera i Accra muri Ghana.

Imanizabayo yegukanye umwe mu midali itatu ya zahabu yatanzwe kuri uwo munsi wa mbere w’isiganwa African Senior Athletics Championships ku wa kabiri nijoro.
Imanizabayo yasize bagenzi be afata umwanya wa mbere akoresheje 23:25.92 asiga ibice by’amasegonda Samia Hassan wa Djibouti waje inyuma ye akoresheje 23:26.34 naho uwa gatatu aba Zeyen Ayelegn wa Ethiopia Imanizabayo yasizeho iminota itanu.
Iri siganwa ryaranzwe n’ibihe by’ubushyuhe byagoye aba bakinnyi, kugeza ubwo Imanizabayo na Ayelegn baje imbere y’abandi ubwo isiganwa ryaganaga ku musozo.
Mu gihe hari hasigaye metero zigera kuri 250, Ayelegn yashyizemo imbaraga arasatira cyane, ariko aza kugorwa no gukomeza uwo muvuduko Imanizabayo na Samia bamucaho.
Imanizabayo na Samia bakomeje gushyidika bari imbere bonyine maze hasigaye metero nke cyane uyu munyarwandakazi yongera umuvuduko aca kuri mugenzi Samia amusigaho intera ntoya cyane.
Umudali wa zahabu Imanizabayo yegukanye i Accra wahize uba uwa mbere wa zahabu u Rwanda rwegukanye mu mikino ya African Championships mu mateka yayo.
Wongereye ibigwi kuri Imanizabayo w’imyaka 30 nyuma y’uko aherutse gutwara zahabu muri shampiyona yo mu Buholandi mu gusiganwa iriya ntera n’ubundi.

Ikinyamakuru Olympics gisubiramo Imanizabayo agira ati: “Ndishimye cyane, amarangamutima yandenze.
“Mbere y’iri siganwa, nari nibwiye nti ngo ngomba kuritsinda, ndashima abatoza banjye batumye ngera ku nzozi zanjye”.
@REBERO.RW
