Ku Bigega ni agasantere gaherereye mu Karere ka Nyanza; intara y’amajyepfo aha hakaba ari naho hahunikwa imyaka itandukanye yifashishwa mugihe cyo kugoboka abanyarwanda nabandi batuye mu Rwanda mugihe habaye ikintu gituma imyaka itaboneka mu baturage.

Ku Bigega ni agasantere kuri ubu kabaye ihuriro ry’abagenzi b’impande zose. Nta modoka yaba iya rusange cyangwa iy’abantu ku giti cyabo ihagera ngo igende idahagaze kubera serivisi zitandukanye zihatangirwa, ziganjemo ibiribwa n’ibinyobwa biramira abari mu rugendo.
Aho hantu hiswe ku Bigega biturutse ku bigega byo guhunikamo imyaka umwami Mutara III Rudahigwa yahubakishije, ubwo igihugu cyari kimaze kwibasirwa n’inzara karundura ya ‘Ruzagayura’.
Inzara ya Ruzagayura yatangiye ahagana mu Ukwakira kwa 1943. Yatewe n’amapfa yamaze imyaka ibiri. Ayo mapfa yatangiye muri Nzeri 1942, yongera kubaho nyuma gato y’itumba ryo mu 1943. Abanyamateka bashimangira ko ishobora kuba yarahitanye abantu ibihumbi 300.

Umwami Mutara III Rudahigwa yarebaga kure, igihe cyose yatekererezaga uko umuturage yamererwa neza ndetse ashyiraho ibigega nyuma y’amage y’inzara ya Ruzagayura, aho yagize ati ‘hatazongera kubaho inzara nk’iyi ikayogoza igihugu’. Ni bwo mu 1947 abyubatse hano i Nyanza, kugira ngo hahunikwe imyaka, ikoreshwe igihe bibaye ngombwa”.
Kuri ubu ibigega by’i Nyanza ubu byashyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera mu 2010, kugira ngo bihunikwemo imyaka izagoboka abaturage, kandi ngo bimaze gutanga umusaruro. “Urugero nko mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 mu bihe bikomeye Guverinoma yahaga abaturage ibibatunga biturutse muri ibi bigega.”
@REBERO.RW
