Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyasize umwuka w’ubwoba n’urujijo kuko hataramenyekana abakigabye.

Iki gitero cyageragejwe kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicuasi 2026, aho drones ebyiri za gisirikare zagerageje gushwanyaguza ibikoresho by’Ikibuga cy’Indege byifashishwa n’igisirikare cya Leta ya DRC (FARDC).
Amakuru avuga ko izo ndege zari zigabye igitero kuri iki Kibuga cy’Indege zagaragaye zerecyeza kuri kiriya Kibuga cy’Indege, ariko zikaza kuburizwamo na FARDC.
Kugeza ubu ntiharasobanuka iby’iki gitero, mu gihe hasigaye icyoba cyinshi ko igihe icyo ari cyo cyose n’ubundi iki Kibuga cy’Indege cyakwibasirwa.
Umunyamakuru Steve Wembi ukurikiranira hafi ibyo muri DRC, aravuga ko kugeza ubu Ihuriro AFC/M23 ritaragira icyo rivuga kuri kiriya gitero cyari kigamije gushwanyaguza drone za FARDC ikoresha mu bitero iki Gisirikae cya Leta kigaba ibiteo ku barwanyi b’iri huriro no mu bice rigenzura.

Ubwo kiriya gitero cyabaga, kuri iki Kibuga cy’Indege cya Bangboka hari abagenzi benshi ndetse n’abaherekeje, kimwe n’abakozi bo kuri iki Kibuga, bahise bahabwa umuburo w’ibyari bibaye.
Ibi byatumye abantu benshi bari mu nyubako zo kuri iki Kibuga cy’indege bahungishwa vuba na bwangu, bavanwa kuri iki Kibuga bahita boherezwa mu mujyi wagati, ku bw’impamvu z’umutekano, ibintu byateye umwuka w’ubwoba.
Ibi kandi byateye ihungabana bya zimwe mu ngendo z’indege, aho nk’urugendo rw’Indege ya Kompanyi y’Igihugu yari guturuka i Kinshasa, wasubitswe ku munota wa nyuma.
@REBERO.RW
