Abanyeshuri ba Child Care Academy, Ababyeyi n'abarezi babo bishimira gutembera igihugu no kwirebera ibyiza bigitatse
Ubuyobozi bw’ishuri Child Care Academy rikorera mu Murenge wa Kamembe,Akarere ka Rusizi, buvuga ko gutembereza abana igihugu barangiza amashuri abanza rikora buri mwaka,ari kimwe mu bikomeje kurigira indashyikirwa mu mashuri abanza yo muri uyu mujyi wa Rusizi, akemeza ko ari ibanga iri shuri ryihariye andi mashuri atamenya.
Byavuzwe n’umuyobozi waryo, Rév.past Hakizimana Félicien akanaba Surintendant wa Conference ya Kinyaga,nyuma y’uko ku wa 30 Mata,2026, abana 102 bitegura gukora ikizamini cya Leta,abarezi babo n’abahagarariye ababyeyi babo, batembereye ibice by’intara y’amajyepfo n’uburengerazuba,mu rugendo shuri rujyanye n’amasomo biga, yemeza ko imitsindire yo ku rwego rwo hejuru mu bizamini bya Leta iriranga, izi ngendo shuri zibigiramo uruhare rukomeye cyane.
Muri uru rugendo shuri,nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’abanyeshuri ubwabo n’umwe mu bahagarariye ababyeyi, babonye byinshi bijyanye n’amasomo aba bana bigaga mu magambo batarabibonesha amaso kandi ibyinshi babibazwa mu bizamini bya Leta.

Berekwa bimwe mu bimera biri I Karongi ku ngoro y’ibidukikije
Basuye ibice binyuranye birimo pariki y’igihugu ya Nyungwe, birebera zimwe mu nyamaswa zikunda kuba ziri ku muhanda ziwutemberamo,ibimera n’inyoni, ibyinshi bigaga ku bidukikije birimo n’ibiri muri iyi pariki bakaba babyigaga batarabirebesha amaso.
Bakomereje mu ngoro y’umurage w’uRwanda ijyanye n’imibereho y’abanyarwanda ba kera mu karere ka Huye, birebera banasobanurirwa uburyo abakurambere babagaho iterambere n’ikoranabuhanga ritaraza,uburyo babonaga umuriro wo gucana,ibivomesho, amasuka bahingishaga n’ibindi.
Mu ngoro y’abami b’uRwanda mu Rukari mu karere ka Nyanza, nubwo n’imibereho y’abami b’uRwanda yari ibashishikaje cyane, inka z’inyambo ni zo bavuga ko bari banyotewe kwegera bakazireba imbonankubone kuko bazirebaga ku mateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru. Kuzibona bavuga ko ntawe bitanejeje.

Inzu umwami yabagamo iri mu byabashimishije cyane
Ahandi bageze ni mu ngoro y’ibidukikije mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu. Aha bavuga ko kubera uburyo ibimera byinshi byavagamo imiti n’ubu bikiyivamo babyigaga mu magambo,bashimishijwe no kubyibonera,bakabikoraho,bakabyihumuriza, mbese bagasabana na byo.
Munyemana Aimé Joyeux,ati’’ Ku myaka yanjye 12 niba hari icyiza ababyeyi n’ishuri bankoreye kiruta ibindi,kitazibagirana mu mu buzima bwanjye bwose, ni ukumpa uburyo bwo kugera aha hose nkirebera ibyiza bitatse igihugu cyanjye,mu bice by’amajyepfo n’uburengerazuba.
Nkabona imijyi ya Huye, Ruhango, Nyanza,Muhanga na Karongi nyuze mu karerere ka Ngororero,umunsi umwe, dufite abatwereka ibyo twifuzaga kureba byose. Umunezero nk’uyu nta mafaranga nabona nawugura.’’
Dushime Ineza Marie Sabine na we w’imyaka 12, avuga ko uru rugendo ari kimwe mu byo ababyeyi n’ishuri bamukoreye bizamuhora mu bwonko.
Ati’’ Nashimishijwe no kubona inyambo najyaga mbona kuri televiziyo gusa nkibaza uburyo zitandukanye n’izindi nka, nzegera,nkazikoraho, nkanasobanurirwa akamaro kazo mu muco nyarwanda. Ubwabyo ndashyizemo ibindi nabonye nabishima bukira bugacya.’’
Bombi basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi guha agaciro iki gikorwa cyo gutembereza abana, amashuri atabikora agakeburwa. Nubwo batajya iyo hose, bakaba bagera ku kibuga cy’indege cya Kamembe, imipaka Rusizi ihanamo imbibi n’abaturanyi,CIMERWA n’inganda z’ibyayi. Aha hose hari ibijyanye n’amasomo,aho kugira ngo abana barangize amashuri abanza badatemberanye hamwe ngo bishimane.

Kubona inka z’inyambo no kuzikorakora biri mu byabashimishije cyane
Iri shimwe ry’abana ribafitwe n’ababyeyi babo,nk’uko byemezwa na past. Maniragaba Silas, wanabaherekeje. Ati’’ Turashimira byimazeyo ubuyobozi bwa Child Care Academy n’ubw’itorero EMLR kuko butabitunganije bitakunda. Turashimira ariko cyane cyane ubuyobozi bw’igihugu umutekano usesuye utuma hose tuhagenda,ibikorwa remezo bituma kugenda byoroha, n’ibisurwa bikahaba ngo tubisure,natwe ababyeyi twigireho.’’
Avuga ko nubwo hari ababyeyi batarabisobanukirwa neza, bibwira ko ingendoshuri nk’izi ku bana ari ugupfusha amafaranga ubusa cyangwa guta igihe, bamwe bagatanga umusanzu bigoranye,atari ukuyabura ahubwo ari ukutabiha agaciro, ko atari byo.
Ni urugendo rw’ingirakamaro cyane,ku kuruhuka mu bwonko k’umwana, kwiga areba ibyo asanzwe yiga mu ishuri,ubusabane na bagenzi be,abana n’abarezi, no kubona ibindi bice by’igihugu anashobora kuzigamo ayisumbuye,akahanyura atari ubwa mbere.
Yemeza ko uru rugendo rwateguwe neza,rukorwa neza runaba ingirakamaro cyane ku iyungurabumenyi rya buri wese warukoze, agasaba abana kuruha agaciro, ibyo bizemo bazahura na byo mu kizamini cya Leta gisoza abanza bakazabikora neza,bakerekana ikinyuranyo n’abatararukoze.
Umuyobozi wa Child Care Academy,akanaba Surintendant wa Conference ya Kinyaga, Rév.past. Hakizimana Félicien, avuga ko iyi ari inshuro ya 15 abarangiza abanza muri iri shuri barukora, umusaruro ukomeye byatanze ku babanjirije ba ugatuma baruhoramo.

Umuyobozi wa Child Care Academy, akanaba Surintendant wa Conference ya Kinyaga, Rév.pst. Hakizimana Félicien ari kumwe n’abanyeshuri mu rugendo shuri
Ati’’ Rufite akamaro gakomeye cyane ku mwana n’umurezi we,ari yo mpamvu ari ngarukamwaka. Rwo n’ibindi dukora bisabanya abana birimo imyidagaduro,siporo, ingufu mu myigire,n’ibindi bikaba kimwe mu bituma iri shuri ryigenga ryashinzwe mbere y’andi muri uyu mujyi wa Rusizi, rikomeza kuwubamo icyitegererezo,andi yigiraho.’’
Ashimira cyane ababyeyi bumva neza iyi gahunda, akanashimira umwepisikopi wa EMLR, akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi uburyo ashishikajwe cyane n’uburezi nk’imwe mu nkingi 5 z’iri torero.
Akanashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bubaba hafi muri byose,abarezi bahorana n’abana umunsi ku wundi, cyane cyane umukuru w’igihugu,Paul Kagame, byose biturukaho.
Avuga ko ikigira uruhare cyose mu ireme ry’uburezi muri iri shuri n’izi ngendo shuri zirimo bazagikomezamu rwego rwo kurihoza ku isonga mu ruhando rw’andi, kugira ngo intego bihaye muri ubu burezi zikomeze kugerwaho.

Basobanurirwa ibyakorerwaga ibwami
Ishuri Child Care Academy ni imfura mu yigenga muri uyu mujyi wa Rusizi. Ryafunguye imiryango mu 1998. Rimaze kunyuramo benshi bakorera igihugu mu mpande zose, rikanagira agahigo ko kuba umwana wabaye uwa mbere mu yisumbuye ku rwego rw’igihugu umwaka ushize ari ho yize abanza.
Ubu rifite abana bose hamwe 476 barimo n’inshuke, abarezi ni 21.

Buri mwana afite ikayi n’ikaramu yandika ibyo yumvise

Ibyo babonye bishimangira amasomo yo mu ishuri
@Rebero.rw
