Uyu munsi mu karere ka Gisagara hagiye gutangira irushanwa ry’iminsi ibiri ryiswe “Climate Action Volleyball Tournament”

Ni irushanwa rishya ryiyongereye ku bikorwa bya federation by’uyu mwaka rikaba rigiye guhuza amakipe 6 yose hamwe Abagabo 3 ni Gisagara,Police VC na REG VC, Abagore 3 ni Police WVC, RRA VC na IPRC HUYE VC.
Ni irushanwa ryateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda (FRVB) mu rwego rwo kwizihiza I cyumweru cyahariwe kubunga bunga ibidukikije.
Mu mikino y’ibanze preliminaries, harimo kwifashishwa ibibuga 2 birimo Icya Kaminuza y’ubrwanda ishami rya Huye (UR Huye Gymnasium ndetse na Gisagara Gymnasium) naho ku munsi wejo imikino ya nyuma ikazebera I Gisagara kuri uyu wa gatandatu.
Mu mikono yabaye kuri uyu wa Gatanu hashakishwa amakipe azakina umukino wanyuma mu bagabo no mubagore byatangiye Gisagara itsinda REG amaseti atatu kuti imwe (25-18, 25-18, 24-26, 25-13) maze REG nayo irongera yisengerera Police VC iyitsinda amaseti atatu kubusa (25-22, 25-22, 25-22).
Naho imikino yabaye kuruhande rw’abagore bakiniraga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye umukino wahuje Police WVC na RP Huye warangiye ikipe ya Police WVC itsinze RP Huye amaseti atatu kubusa (25-20, 25-10, 26-24) mugihe umukino wakurikiyeho wahuje Police WVC na RRA WVC maze bikaza kurangi ikipe ya RRA WVC itsinze ikipe ya Police WVC amaseti atatu kuri imwe (25-22, 22-25, 25-22, 25-10).
Mugihe umukino wahuzaga ikipe ya Gisagara VC na Police VC nawo ukaba warangiye ikipe ya Police VC itsinse Gisagara amaseti atatu kubusa (24-26, 19-25, 20-25) tubibutse ko iyi Polici itsinze Gisagara yari yatsinzwe na REG kandi nayo ikaba yari yatsinzwe na Gisagara.

Imikino isoza irushanwa rya Climate Action Volleyball Tournament 2026 ikaba iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda imikino yombi mu bagabo no mubagore ikaba izatangira 14h undi mukino ukaba uteganyijwe ku isaha ya sakumi warangira hagatanwa ibihembo kumakipe yabaye ayambere aho iri rushanwa muri rusange rifite ingengo y’imari igera kuri Miriyoni 17.
@REBERO.RW
