Ababyeyi bishimiye uko abana babo bafashwe
Ababyeyi barerera muri GS Umucyo Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, baravuga ko bashimishijwe n’uko abana babo bitaweho, haba mu myigishirize, imirire, imyitwarire,n’isuku, bagasaba Ubuyobozi bw’iri shuri kunoza n’ibigendanye n’ibibuga by’imikino y’intoki bikiri ikibazo.
Babigaragaje mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’iri shuri ku wa 28 Gicurasi,2026, yarebaga ibimaze kugerwaho mu byo bari biyemeje ubwo bahuraga n’ubundi Ku wa 30 Ukwakira,2025.
Bavuze ko mbere y’inama babanje gusura ishuri bakareba isuku mu mpande zose zaryo, cyane cyane mu bwiherero, aho abana barira, igikoni batekeramo, aho bigira, ahatunganirizwa Biyogaze iri shuri rikoresha n’ahandi hose ha ngombwa, n’uburyo imyanda yose ibyazwa umusaruro mu buryo bwo kurengera ibidukikije.

Ababyeyi berekwa imiterere y’ishuri barereramo
Banasobanuriwe imyigire n’imyitwarire y’abana babo, imikino,imyidagaduro n’ingano y’ uruhare rwabo mu gukurikirana imyigire y’abana babo, cyane cyane nk’amafaranga y’ishuri, bigaragara ko hari bamwe mu babyeyi baterera agati mu ryinyo ntibishyure uko bikwiye,baba bagomba gukeburwa.
Mukarugwiza Jayeli, uhafite umwana mu wa 5, ati”Mu by’ukuri twasanze abana bacu bafashwe uko twifuza. Amasomo abarimu bose bayageze kure, bagiye kurangiza porogaramu. Imyitwarire na yo twayishimye, barya neza, barasukuye, n’ibindi tuba twifuriza abana bacu ku mashuri,nk’ababyeyi.”
Bihoyiki Joseline na we ati” Twishimye pe! Twanasuye ububiko bw’ibiribwa dusanga bihari bihagije, tunasobanurirwa ko imitsindire ihagaze neza, n’uko abazakora icya Leta biteguye, byose turabyishimira kuko ni cyo nk’ababyeyi tuba dushaka.”

Bashimye isuku irangwa muri iri shuri
Yakomeje ati” Icyo twabasabye ni ukubaka ibibuga by’imikino y’intoki n’ikibuga cy’umupira w’amaguru bakagitunganya, kuko byagaragaye ko urwego rw’imikino rukiri hasi.”
Abanyeshuri baganiriye na Rebero.rw, na bo bemeje ibivugwa n’ababyeyi babo.
Nduwamungu Niyigaba Régis wiga mu wa 6, imibare,ubukungu n’ikoranabuhanga, avuga ko biteguye icya Leta neza kuko bateruguwe bihagije.

Umunyeshuri uhagarariye bagenzi be, Kamana Regis, wiga mu wa 6, yabwiye ababyeyi ko biteguye neza ibizamini bya Leta.
Ati” Turashimira cyane abarezi bacu, ababyeyi,ubuyobozi bw’ ishuri n’ubw’Umurenge wa Kirimbi, n’abandi bagize uruhare mu myigire yacu uyu mwaka kuko yagenze neza. Twiteguye neza ibizamini bya Leta bisoza umwaka no kubitsinda neza kuko twateguwe bihagije.”
Niyomahoro Appolonie wiga mu wa 6, amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi na we avuga ko biteguye neza.
Ati” hano imitsindire mu bizamini bya Leta isanzwe ku rwego rushimishije kuko iba yiteguwe neza. Natwe byagenze neza n’ababyeyi babyiboneye.”
Umuyobozi wa komite nyobozi y’ababyeyi baharerera, Muhawenayo Jean Pierre, avuga ko,nka komite ahagarariye igenzura imikorere y’iri shuri umunsi ku wundi, imbaraga ubuyobozi bw’ishuri bushyira ku bana babo mu kunoza ireme ry’uburezi bakwiye kuzishimirwa n’ababyeyi bose baharerera.
Ati” Uretse gusura ibikorwa by’ishuri,ababyeyi banagize umwanya wo kuganira n’abana babo, abana bababwira uko bafashwe,barabyishimira.”

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi, Muhawenayo Jean Pierre yasabye bagenzi be batuzuza inshingano zabo neza,cyane cyane kwishyirira igihe amafaranga y’abaturage shuri kwikubita agashyi
Yavuze ko n’iki cy’ibibuga by’imikino ababyeyi bagarutseho ubuyobozi bw’ishuri bwakibasobanuriye bakumva cyumvikana, bubizeza ko mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha bazatangira kubyubaka.
Ati” Nk’ababyeyi twijeje umusanzu wacu ngo rikomeze kuzuza inshingano zaryo, dukebura bamwe muri twe batinda kuzuza ibyo basabwa.”
Umuyobozi w’iri shuri,Uwihanganye Samuel yavuze ko ibyo ababyeyi n’abana bishimira bitari gukunda iyo bo ubwabo batabigiramo uruhare rufatika, umutekano no gufashwa n’izindi nzego zirebwa n’uburezi,ashimira buri wese witanze ngo ibyakozwe bikorwe.
Ku byerekeranye n’ibibuga by’imikino, ati” Twari twateguye kubyubaka tugira ikibazo cy’ibiza byashenye hafi y’aho abahungu barara, ayo twari twabiteganirije turayahakoresha kuko byaje bitunguranye,kuhakorwa byihutirwa bituma tuhabanza. Turatangira kubyubaka mu ntingiriro z’umwaka utaha.”

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera, Uwihanganye Samuel yashimiye buri wese witanze ngo imyigire y’aba bana igende neza
Yizeza ababyeyi kudahwema kwita ku burezi bufite ireme bw’abana babo, agakebura bamwe muri bo bakigenda biguru ntege mu kuzuza inshingano zabo.
Ashimira abarezi, abana ubwabo, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, Minisiteri y’uburezi, inzego z’umutekano n’izindi nzego zita ku burezi, uruhare mu gutuma ibyo biyemeje byose bigerwaho.
GS Umucyo Karengera ni ishuri itorero ADEPR rifatanya na Leta ku bw’amasezetano. Ryashinzwe mu 1993 n’Umusuwisi Alfred Tobler. Ubu rifite abanyeshuri 753. Rifite amashami 11. Uyu mwaka abarangiza ayisumbuye bazakora ibizamini bya Leta ni 271, barimo 65 barangiza icyiciro rusange na 206 barangiza mu mashami.

Umushumba wa ADEPR, paruwasi ya Nyamasheke, Rév.past Murera Emmanuel yasabye ababyeyi kurwanya no kwirinda amakimbirane yo mu ngo
Umushumba wa paruwasi ya Nyamasheke mu itorero ADEPR, Murera Emmanuel na wa yashimiye imikorere y’iri shuri ihesha ishema igihugu n’itorero ryose rya ADEPR, asaba ababyeyi kwirinda amakimbirane mu miryango yo ntandaro y’idindira ry’abana mu myigire.
Kwirinda amakimbirane mu miryango byanagarutsweho n’umukozi w’Umurenge wa Kirimbi ushinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na notariya, Kabururi Jennifer, na we wasabye ababyeyi kwirinda icyasubiza abana inyuma mu myigire,cyane cyane ayo makimbirane no kutabitaho uko bikwiye.

Abana baganira n’ababyeyi ku myigire

Abanyeshuri na bo bavuga ko bishimiye uko uyu mwaka w’amashuri wagenze

Umukozi w’Umurenge wa Kirimbi ushinzwe irangamimerere, ibibazo by’abaturage na notariya Kabururi Jennifer yasabye ababyeyi kwirinda icyasubiza abana babo inyuma

Aba babyeyi bishimiye ko abana babo biga neza
@Rebero.rw
