Urubyiruko rufite ubumuga ruri kumwe n'abayobozi n'abakozi b'ibigo by'imari bitandukanye.
Mu mujyi wa Huye hateraniye urubyiruko 47 ruturutse mu mirenge yose igize akarere ka Huye, rurimo 26 b’igitsina gore na 21 b’igitsina gabo, barimo 45 bafite ubumuga na 2 batabufite, rwigishijwe imyuga itandukanye,ruhabwa ibikoresho rutangira kwihangira imirimo byose rubikorewe n’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda( NUDOR), ubu rurigishwa gukorana n’ibigo by’imari.
Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire’ muri NUDOR, Murekatete Brigitte, yatangarije Rebero.rw, ko uru rubyiruko rwateguriwe amahugurwa y’iminsi 2. Umunsi wa mbere rwigishijwe gukora imishinga ibyara inyungu, umunsi wa kabiri uharirwa kurusobanurira byimbitse ku gukorana n’ibigo by’imari.
Murekatete Brigitte ati” Twabanje kurwigisha imyuga inyuranye irimo ubudozi, ububaji,ubwubatsi, kuboha imipira, gusudira n’indi ikenewe ku isoko ry’umurimo, tunaruhuriza hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere, aho mu mafaranga rubonye rugira ayo rwizigamiramo, rukanagurizanya, asigaye rukayajyana mu bigo by’imari birwegereye rwihitiyemo, akazajya arugirira akamaro.”

Umukozi wa NUDOR ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga’Dukore twigire” Murekatete Brigitte.
Murekatete Brigitte akomeza avuga ko nka NUDOR, bifuza ko uru rubyiruko, nyuma yo guhabwa ubumenyi bihagije, rugahabwa ibikoresho birufasha guhanga imirimo rukikura mu bukene,ubwigunge no gufatwa nk’urudashoboye, hakurikiyeho intambwe mu yo kurukangurira imikoranire inoze n’ibigo by’imari.
Ati” Turifuza ko rwatera intambwe yo gukora imishinga ifatika rukayigeza mu bigo by’imari rukorana na byo, rugahabwa inguzanyo rukagura ibikorwa, ayo rubonye akaruteza imbere.”
Yarushimiye uburyo abona rushishikajwe no kugira aho rwikura n’aho rwigeza mu iterambere,avuga ko NUDOR, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye n’abandi bafatanyabikorwa, bazakomeza kuruba hafi, mu kurugira inama, gukurikirana ibikorwa byarwo n’uburyo rubibyaza umusaruro.
Nzansengamungu Edouard, umuyobozi w’ishami rya Duterimbere mu karere ka Huye, Mukaneza Josephine, umucungamutungo wa SACCO ya Rusatira na Niyonsaba Marc ukora mu Rwego finance muri aka karere, barusangije amakuru ajyanye na serivisi ibigo by’imari byabo bitanga, baurshishikariza kubigana, bagafatanya urugamba rw’iterambere.
Aganira na Rebero.rw, Mukaneza Josephine yagize ati” Icyo twarubonyeho, ni uko ari urubyiruko rwifitiye icyizere, runagaragaza inyota y’iterambere unahereye ku bibazo rubaza, ku buryo imikoranire natwe izarworohera cyane, kuko ahari ubushake n’ubushobozi buba buhari.”
Nzansengamungu Edouard na we ati” Rufite inyungu cyane mu kutwegera tugakorana kuko hari amahirwe menshi Leta igenda igeza ku rubyiruko mu mishinga inyuranye binyuze mu bigo by’imari, n’uru rukaba rwayahabwa kandi uko narubonye rwiteguye kuyabyaza umusaruro. Natwe tuzarufasha uko dushoboye muri serivisi zose ruzadukeneraho.”
Uru rubyiruko rwagaragaje ko rwishimiye amasomo rwahawe.

Iradukunda Donat avuga ko nyuma yo kugana ikigo cy’imari bakoresheje itsinda agiye no kukigana ku giti cye ngo arusheho kwiteza imbere
Iradukunda Donat wo mu kagari ka Nyabusunzu,umurenge wa Rusatira,ati” Nize gusudira, ndabirangiza,ubu ndakorera amafaranga. Ndashimira mbere na mbere NUDOR yaturihiye tukagira ubumenyi buduhuza n’abandi ku isoko ry’umurimo. Twajyaga tubitsa dukoresheje itsinda ariko muri aya mahugurwa nungukiyemo gutangira kugana ikigo cy’imari ku giti cyanjye, ngakora imishinga, ngafata inguzanyo ngakomeza iterambere nk’uko naritangiriye mu bworozi bw’ingurube, kandi nzabigeraho nk’uko mvuye aha mbyiyemeje.”
Twagirimana Yvonne wo mu kagari ka Fumba,na we mu murenge wa Rusatira avuga ko atahanye amasomo menshi,azamubera impamba y’impinduka zikomeye mu iterambere.

Twagirimana Yvonne wumvaga ko umuntu abitsa ayo asaguye yarangije ibindi aremeza ko atashye yahinduye imyumvire
Ati” Najyaga nibwira ko nzatangira kugana ikigo cy’imari maze kubanza kugira ibindi nkora,ariko hano mbwiwe ko umuntu atabitsa insagu ahubwo kubitsa ari ukwigomwa bimwe mu bindi wari gukora kugira ngo ayo ubikije azaguteze imbere mu bihe biri imbere.Bimpaye gutangira kujya ngira ibyo nkora n’ayo njyana kubitsa bikagendera rimwe kandi nanyuzwe cyane.”
Buzumuremyi Japhet we uvuga ko yatangiye kwizigamira mu bigo by’imari 2 bimwegereye kuko yize ubudozi asanzwe ari umu ‘Agent’ wa MTN, agaragaza akamaro byamugiriye.

Buzumuremyi Japhet, atanga ubuhamya bw’ibyiza byo kuzigama nyuma yo kwigurira ikibanza n’umirima abikesha kwizigamira
Ati” Kwizigamira ni byiza cyane kuko maze kwigurira ikibanza cyo kubakamo n’undi murima ucyegereye, nkaba ntari kubigeraho ntizigamiye. Nsigaje gutera intambwe yo gutangira kwaka inguzanyo nkubaka nkanakora ibindi binteza imbere, ngashima abaduhuguye kuko banyunguye ubumenyi mu buryo bukomeye cyane.”
Uru rubyiruko rushimira cyane perezida Kagame warukuye aho rwari intamenyekana,ruhezwa mu nzu,rutiga cyangwa ngo rugere aho abandi bari,ubu rukaba na rwo ruvuga rukumvwa,ibyo rukoze bigahabwa agaciro n’inzego zose, rukagira imiryango irushyigikira, rukavuga ko rwiyemeje kutazamutenguha.
Akarere ka Huye kabarurirwamo abantu bafite ubumuga barenga 17.000, abarenga 60/100 muri bo bakaba urubyiruko.
Muri rwo,urwagize amahirwe yo kwiga imyuga inyuranye rukanahabwa ibikoresho byo kwihangira imirimo binyuze muri NUDOR rukaba rugaragaza ko rugenda ruyabyaza umusaruro.
Imikoranire n’ibigo by’imari ikaba igiye kurushaho kuruha icyizere cy’imibereho irushijeho kuba myiza.

Kayitare Constantin ushinzwe abantu bafite ubumuga mu karere ka Huye, yijeje ubufatanye bw’aka karere mu gushyigikira iterambere ry’uru rubyiruko.
Umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe abantu bafite ubumuga,Kayitare Constantin yarwijeje uruhare rw’aka karere mu kurushyigikira kugera ku iterambere rwifuza no gukomeza kurugira inama zarufasha kurenga imbogamizi zikiruzitira,zirimo ibibazo by’ingwate igihe rushaka inguzanyo.
Ati” Twarubonyemo icyizere cy’iterambere rirambye n’urundi rwakwigiraho, ni yo mpamvu tuzakomeza ubufatanye n’izi nzego zindi,n’abarukurikiranira hafi mu mirenge rukoreramo kugira ngo aya mahirwe yose rwegerezwa runafashwe kuyabyaza umusaruro ufatika.”
@Rebero.rw

Disability does not mean inability.