Aba babyaye imburagihe barashimira EAR Diyoseze ya Cyangugu yabigishije imyuga
Nyuma y’uko abakobwa 32 babyaye imburagihe bafashiwe na EAR/Diyoseze ya Cyangugu kwiga imyuga,bagahabwa impamyabumenyi, Musenyeri wayo Muhutu Nathan yabijeje gukomeza kubashyigikira mu buzima bwo kwihangira imirimo bagiyemo.
Nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe na Past. Nyiransabimana Berthe ukora mu biro bishinzwe abagore muri EAR/Diyoseze ya Cyangugu,avuga ko bigishijwe muri gahunda ya Mothers’ union y’iyi Diyoseze,yo gufasha abakobwa babyaye imburagihe,barerera mu ngo z’iwabo abo babyaye,badafite uburyo bwo kubarera.
Ati’’ Itorero ryafashe umwanzuro wo kubitaho,kubahumuriza no kubakomeza mu buryo butandukanye tubigisha ijambo ry’Imana, kubahugura mu bijyanye no kurenga ibyababayeho,bagaharanira imibereho yabo myiza n’iy’abo babyaye.’’

Past. Nyiransabimana Berthe ( wambaye indorerwamo) avuga ko imyaka 7 iyi gahunda imaze muri iyi Diyoseze yatanze umusaruro ushimishije cyane
Aba 32 barimo 19 bize gutunganya imisatsi n’ubwiza,13 biga kudoda,baturuka mu mirenga ya Kamembe, ,Gihundwe,Mururu na bake b’imirenge ya Giheke na Nkungu. Past. Nyiransabimana Berthe akavuga ko inkuru ishimishije ari iy’uko hari bamwe muri bo batangiye kubona ibiraka bakora,bakora ku ifaranga, hari n’icyizere ko abatarabona imirimo bazayibona.
Avuga ko nk’abarangije gutunganya imisatsi n’ubwiza bahawe ibikoresho bigiye kubafasha, abize kudoda bakazabihabwa batanze uruhare rwabo rungana na 50% by’ayo imashini igura, andi 50% bakayatangirwa na Diyoseze, kubakurikirana no kubagira inama bikazakomeza.
Mu kiganiro bahawe n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston, mu isozwa ry’aya masomo,yavuze ko babyara imburagiye kubera ihohoterwa baba bakorewe,ikibabaje kikaba ko abenshi muri bo bahisha ababahohotera, batinya ko babiryozwa, babacunzeho utuntu babashukisha ngo barabafasha kurera abo bana.
Ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane cy’ihohoterwa rikorerwa aba bana,ku buryo bigeze aho hakwiye ingamba zitajenjekewe zo kubarengera.’’

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston asaba abangavu kudaceceka ihohoterwa bakorerwa.
Yasabye abagabo cyane cyane uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bw’aba bana,kuko ibibazo bahura na byo n’ihungabana rikurikiraho abagabo barigiramo uruhare rukomeye,haba mu kubahohoterwa babatera inda, haba n’ihohoterwa ryo mu muryango,ba se babatoteza,babashiburira ba nyina nk’aho hari uruhare babigizemo,ugasanga umwana abuze hose,bamwe bakaba banakurizamo kwiyahura cyangwa kwica abo babyaye.
Ati’’ Babyeyi,niba ugize ibyago umwana agatwita,barere bombi utabatoteje,ugarure uwatwise ku murongo aho kumutorongeza kuko aba yahungabanye. Kugira ngo ubuzima bukomeze ,azigirire akamaro n’uwo abyaye azakagire.’’
Yashimiye cyane Musenyeri wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Muhutu Nathan n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu kugarurira aba bana icyanga cy’ubuzima baba batakaje, kugira ngo n’ababa babavutseho bakure neza.
Mukantwali Valentine w’imyaka 22,avuga ko yatewe inda n’umusore bakoranaga mu muhanda ku myaka 19. Ubuzima bwahise busharira cyane,uwayimuteya aramwihakana,ihungabana riba ryose.

Musenyeri Muhutu Nathan yijeje ko itorero rizakomeza kwita ku bana nk’aba bahohoterwa bagaterwa inda z’imburagihe
Ati’’ Muri ubwo bwigunge numvise ko EAR/Diyoseze ya Cyangugu ifasha abakobwa babyariye iwabo kwiga imyuga. Naraje ndiga,kimwe na bagenzi banjye twari twarihebye twumva ubuzima bwaraturangiriyeho,bahera ku kutwigisha ijambo ry’Imana riduhumuriza, banatwigisha iyi myuga. Nzi gutunganya imisatsi neza n’amafaranga natangiye kuyakorera,ntawakongera kunshuka,kuko ibyo banshukishaga ntangiye kubyibonera.’’
Uwimana Alice w’imyaka 17 watewe inda afite 14,avuga ko byamutesheje ishuri yiga abanza,ahura n’ihungabana rikomeye,yumva atazongera kugira agaciro.
Ati’’ Nayitewe n’umusore w’imyaka 25 wanshukishaga amafaranga,akananjyana kungurira inkoko muma resitora,ndararuka. Narayihishe ariko igeze ku mezi 6 abaturanyi batangira kubwira mama ko babona ntitwe. Yarabimbajije ndabyemera, na we biramuhungabanya arihangana kugeza mbyaye, amfasha kumurera.’’

Uwimana Alice ashimira EAR Diyoseze ya Cyangugu yabitayeho n’ubu ikibitaho
Yarakomeje ati’’ Ndashimira cyane Musenyeri n’abamufasha umutima w’urukundo batweretse, bakaduhumuriza bakanatwigishiriza ubuntu. Ubu bumenyi ngiye kuburyaza umusaruro ufatika,uzatuma mbonera umwana wanjye iby’ibanze.’’
N’ababyeyi bashimiye iri torero uburyo ryabafashirije abana babo, bo bitangiye kubagora.
Mukandayisabye Vestine, ati’’ Ndarishimira cyane, ryadufashirije abana, biyungura ubumenyi nyuma y’ibyababayeho benshi mu babyeyi byatugoye kwakira. Turanashima mbere na mbere Imana yabakoresheje kuko mwenyine mutari kubyishoboza. Mukomeze kutuba hafi kuko urugamba rutarangiye, babone icyo bakora,bagire ubuzima bubibagiza imibabaro batunyujijemo.’’
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine,na we yashimiye byimazeyo EAR/Diyoseze ya Cyangugu n’abandi bafatanyabikorwa bagira uruhare mu gukiza aba bana ibikomere baterwa n’ubuzima baba banyuzemo,kenshi bibananira kwihanganira.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine avuga ko akarere kahagurukiye abateranda abana
Ati’’ Nubwo baba bagize ibibazo,ni abacu. Ingaruka zibageraho nyuma yo guterwa izi nda ni nyinshi zirimo gutakaza amashuri,kubera kubura abo basigira abo babyaye,bamwe n’imiryango yabo idashobora kubitaho.’’
Yunzemo ati’’ Iyo tubonye nk’aba babafasha,bakabahugura mu myuga ibafasha kugira ubushobozi bwo kutazongera gushukishwa intica ntikize, bakongera kwizera kubaho neza, ni amahirwe tuba tugize ni yo mpamvu ibirori nk’ibi tubyitabira.
Yavuze ko umwaka ushize muri aka karere hatewe inda abana 64. Ingamba gafite mu guhangana n’ibi bibazo zirimo gushyira imbaraga mu kurwanya iri hohoterwa,ngo imibare ntikomeze kuzamuka, ariko cyane cyane ubutabera ku bahohotewe,ari yo mpamvu hari abatawe muri yombi,ikibazo kikaba abakobwa bahohoterwa bagaceceka ababahohoteye.
Gahunda yo kwita kuri aba bana, yatangiye muri EAR/Diyoseze ya Cyangugu muri 2018. Yatanze umusaruro ukomeye cyane nk’uko bivugwa na Musenyeri Muhutu Nathan,umwepisikopi w’iyi Diyoseze,kuko abarenga 500 bamaze kwigishwa imyuga,barimo abarenga 280 bo mu mujyi wa Rusizi,ikaba ikomeje.

Abarangije amasomo mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi baje kubashyigikira
Ati’’ Ni umutima dukura ku Mana kuko ni cyo cyazanye Yesu Kirisito. Yaje kureba abarushye n’abaremerewe ngo abaruhure. Natwe rero umurimo wacu ni ukwegera nk’aba bana barushye,baremerewe,badafite ababitaho neza mu mibabaro yabo yo gutangira kurera barerwa,tukabaganiriza ijambo ry’Imana,tukababwira ko Yesu abakunda,natwe tubakunda,tubitayeho.’’
Abasaba kubyaza umusaruro ufatika aya mahiwe,kuko byagaragaye ko hari nk’abahabwa imashini zidoda bakazigurisha, cyangwa abahabwa ubumenyi nk’ubu aho kububyaza umusaruro bakisubirira mu ngeso mbi,ko atari byo. Ari yo mpamvu hafashwe ingamba ko kugira ngo bahabwe imashini bazajya bazana 50% y’ayo igura,andi Diyoseze ikayashyiraho.
Yashimiye abitwara neza kuko hari n’abashyingirwa ,itorero rikabakorera ubukwe bikagenda neza n’abo babyaye bakagira ubuzima bwiza,biturutse kuri izi gahunda.

Abize gutunganya imisatsi n’ubwiza bahawe ibikoresho

Abayobozi batandukanye bareba imyenda aba bakobwa badoze

Mukandayisabye Vestine avuga ihungabana yagize yumvise ko umwana we atwite. Na we ashimira iri torero akamara ryabagiriye n’abana babo

Mukantwali Valentine avuga ko yatangiye kubyaza umusaruro amahirwe iri torero ryamuhaye ku buryo ntawakongera kumushuka
@Rebero.rw
