Irushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri aho ubuyobozi buhindukiye mu ishyirahamwe rya Kung-fu wushu, rikaba ryabanje kujonjora kugira ngo haboneke amakipe agomba kuryitabira.
Iri rushanwa akaba ariryo rishoje umwaka w’imikino muri mu ishyirahamwe ryacu, twabanje gukora amajonjora mu makipe ubu amakipe yitabiriye ni 27 mu gihe umwaka ushize amakipe yitabiriye yari 24, bigaragara ko ubu yiyongereye.
Ikigaragara uyu mwaka usibye kuba amakipe yariyongereye ariko n’abakinnyi bazamuye urwego rwabo babifashijwemo n’abarimu babo bari muri Komite Tekinike bitwa NCI (National Chief Instructors).

Ambassade y’ubushinwa akaba ariyo ifasha ishyirahamwe rya Kung-Fu wushu ku buryo abahize abandi bahabwa ibihembo bishimishije kandi bigatuma barushaho kuzamura impano zabo.
Ingabire Diane ni umwe mu bakobwa bakina uyu mukino kuko awukunda ndetse yumva ko uzamugeza kure cyane cyane kuzitabira amarushanwa mu gihugu cy’Ubushimwa kugira ngo ahatane nabo umukino bawuvukiyemo.

Agira ati: “Ubusanzwe nkinira Club yitwa Dragon wushu ikorera Batsinda iyo abatoza batwigisha njyewe ndenzaho kugira ngo mbashe kunguka byinshi kuri uyu mukino, ikindi uwakinnye uyu mukino hari byinshi ashobora kwirinda ndetse kuwukina hari ibyo batwigisha mu gihe waba usagariwe uko wakwitwara bityo rero ntawapfa kumvogera uko yiboneye”.
Muhire Donate ni umwe mu babyeyi baherekeje abana baje gukina ariko akaba ari n’umwe mu bakinnye uyu mukino wa Kung-fu wushu yashimye urwego abana bagezeho ndetse anavuga ko bigaragara ko ishyirahamwe rigenda ritera imbere kurusha uko ryari rimeze bakiri abakinnyi.

Agira ati: “Guha umwana umwanya wo gukina uyu mukino bituma umwana agira ikinyabupfura kandi mu ishuri bituma umwana akurikira neza, ikindi ubu hari ubuyobozi bwita ku bakinnyi bitandukanye nibyo mu gihe cyacu, aho wasangaga umukino yitabira kubera urukundo rw’umukino gusa”.
Umuyobozi wa Kung-Fu wushu Ishimwe Valens avuga ko ubu mu miyoborere y’ishyirahamwe ubu uyu mukino wamaze kugezwa mu mashuri aho hari umushinga wiswe “Imbarutso Project”

Agira ati: “Ubu twatangiranye n’ibigo bitanu aho muri uyu mwaka usoza mu kwezi k’Ugushyingo duteganya kuzakoreshamo irushanwa rizahuza amashuri ari muri ibyo bigo bitanu kugira ngo dukangurire n’anadi mashuri kwitabira uyu mukino”.
Nkaba nasoza nshimira umufatanyabikorwa wacu Ambasade y’Ubushinwa aho tugiye kujya kwitabira amahugurwa aho tuzasohora abatoza 15 aho twiteze ko bazaza kongera ubumenyi amakipe bityo impano z’abakinnyi zikazarushaho kuzamuka neza.
Uyu mukino wa Kung-Fu wushu ufasha aban bakiri bato cyane ubagura mu mitekerereze yabo, bigatuma barushaho gufata amasomo yabo neza mu mashuri, ikindi bigatuma abana bagira ikinyabupfura muri bagenzi babo.
@Rebero.rw
