Liyetona Jenerali (Lt Gen) Vladimir Alekseyev yahise ajyanwa ku bitaro nyuma y’icyo gitero cyabereye mu nyubako yo guturamo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba mu nkengero z’umurwa mukuru Moscow ndetse ntibizwi uko amerewe.
Alekseyev ni we nimero ya kabiri mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare rw’Uburusiya (rwitwa GRU) ndetse ni we wa vuba aha mu basirikare bakomeye b’Uburusiya urasiwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu, kuva igitero gisesuye kuri Ukraine gitangiye mu myaka hafi ine ishize.

Yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nyuma yuko urwego rwa GRU rushinjwe kuba ari rwo rwari inyuma y’igitero gikoreshejwe ikinyabutabire gifite ubumara bwinshi cyane, cyagabwe i Salisbury mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza mu mwaka wa 2018.
@REBERO.RW
