Imikino yo kwibuka mu ishyirahamwe rya Netball yabaye kuri iki cyumweru yahuje amakipe ya APR Netball Club na Kigali Netball Club ndetse na Kampala University.

Iyi mikino yatangiye ikipe ya Kigali Netball Club ihura na APR Netball Club ukaba ariwo mukino wafunguye irushanwa urangira Kigali Netaball Club itsinze APR Netball Club 29-24 umukino wa kurikiyeho wahuje ikipe ya Kampala University na Kigali Netball Club maze Kampala University itsinda Kigali NC amanota 81 ku 8.
Umukino wasoje irushanwa wahuje Kampala University na APR Netball Club wari umukino uryoheye ijisho nubwo ikipe ya Kampala University yatsinze APR Netball Club 74-14 ni umukino wa shimishije abafana bari baje kuwureba kuko yakinaga umukino wihuta kandi urimo imbaraga.
Kampala University niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda amakipe yose yo mu Rwanda dore yayazengurutse iyatsinda kuberako iyi kipe ya Kampala mu ikipe bazanye mu Rwanda harimo abakinnyi 6 bakinira ikipe y’igihugu ya She Cranes Uganda Netball National Team kandi icyo mwamenya nuko ikipe y’igihugu ya Netball ya Uganda iri kumwanya 6 ku rwego rw’isi.

Muhammad Faquih Dungu umuyobozi mukuru waje aherekeje ikipe ya Kampala University, yavuze ko yishimiye kuza gukina amarushanwa yo kwibuka mu Rwanda, kugira ngo bifatanye na banyarwanda kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 banakangurire isi ntibizongere kubaho ukundi.
Faquih Dungu yakomeje agira ati”Nibyiza kuba mwaradutumiye kandi natwe byaratunejeje kuza kwifatanya namwe muri gahunda yo kwibuka, kandi tuzakomeza gufatanya n’ishyirahamwe rya Netball mu Rwanda, kuko uko twabonye imikinire twebwe turi imbere cyane, rero turifuza gukomeza gufatanya na banyarwanda mu guteza imbere umukino wa Netball mu Rwanda, kubera ko twebwe tugira shampiyona ihoraho muri Uganda kandi ikindi twabonye hari abakinnyi bafite impano babyifuza baza tukabafasha kwiga batishyura tukabafasha kuzamura urwego rw’imikinire.”

Umunyamabanga uhoraho w’ishyirahamwe rya Netball mu Rwanda Habimana Jean Pierre, yashimiye Kampala University yaje kwifatanya na banyarwanda muri gahunda yo kwibuka, maze atangaza ko amarushanwa agiye gukomeza, kandi ashimira n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe cyabateye inkunga y’ikibuga cyabereyeho irushanwa.
@REBERO.RW
