Wildine asanzwe yanditswe muri Guiness World Records nk’umunyamideli wa mbere ku Isi mugufi. Nyuma yo kurangiza amasomo yahise atangira gukora ibyo yize ndetse yafunguye ‘website’ yise The Wild Creative Co
Umunyamideli Wildine Aumoithe, uzwiho kuba afite uburebure bwa santimetero 72 gusa, yageze ku yindi ntambwe ikomeye mu buzima bwe nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (bachelor’s degree) mu bijyanye na Graphic Design muri Liberty University iherereye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukobwa yizihije iki gikorwa nk’imwe mu nzozi yari amaze igihe akurikirana, agaragaza ko ubumuga cyangwa imiterere y’umubiri bitagomba kuba imbogamizi zo kugera ku ntego umuntu yihaye.

Wildine Aumoithe amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga no mu ruganda rw’imideli kubera kwigirira icyizere no guharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga. Yakunze gusangiza abamukurikira ubutumwa bubashishikariza kutacika intege no guharanira inzozi zabo, kabone n’iyo bahura n’imbogamizi.
Kurangiza amasomo ya Graphic Design bimwongereye amahirwe yo kwagura ibikorwa bye mu rwego rw’ubuhanzi n’itumanaho rishingiye ku mashusho, aho biteganyijwe ko azakoresha ubumenyi yungutse mu guteza imbere umwuga we no gufasha abandi.
Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwifurije ishya n’ihirwe, bamushimira kuba yarabaye urugero rwiza rw’uko kwihangana, umurava no kwigirira icyizere bishobora gutuma umuntu agera ku byo yiyemeje, regardless y’imbogamizi ashobora guhura na zo.

Inkuru ya Wildine ikomeje guha icyizere benshi, cyane cyane urubyiruko n’abantu bafite ubumuga, ko uburezi, umurava n’icyerekezo ari bimwe mu bikoresho by’ingenzi bishobora gufasha umuntu kugera ku ntsinzi no kubaka ejo hazaza he.
@Rebero.rw
