Umujyi wa Paris mu Bufaransa waranzwe n’imvururu zikomeye nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Maroc, warangiye Maroc itsinzwe.
Nyuma y’uko umukino urangiye, bamwe mu bafana ba Maroc bagiye mu mihanda bigaragambya, batwika ibintu bitandukanye banangiza ibikorwa remezo. Imodoka zaratwitswe, ibikoresho byo ku mihanda birangizwa, mu gihe imyotsi myinshi n’umuriro byari byafashe ibice bitandukanye by’umurwa mukuru Paris.

Iyi myitwarire yateje uburakari Abafaransa benshi, bagaragaza ko batanyuzwe no kuba ibirori by’umupira w’amaguru bihinduka imvururu zangiza umutekano n’umutungo rusange. Bamwe bagaragaje ko ababigizemo uruhare bakwiye gukurikiranwa n’amategeko kugira ngo baryozwe ibyangijwe.
Polisi y’u Bufaransa yahise yohereza umubare munini w’abashinzwe umutekano kugira ngo bahoshe izo mvururu, isubize ituze mu bice byari byazahajwe n’imyigaragambyo. Hari kandi ibikorwa by’ubwikorezi byahungabanye mu gihe cy’iyo mvururu.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imihanda yuzuye umuriro n’umwotsi, abaturage bahunga, ndetse n’abashinzwe umutekano bagerageza gukumira ikwirakwira ry’izo mvururu.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’u Bufaransa ntiburatangaza umubare nyawo w’abafashwe cyangwa agaciro k’ibyangiritse, ariko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibyo bikorwa babiryozwe.
@Rebero.rw
