Abana n'ababyeyi babo bari mu byishimo byo gusoza umwaka
Umuyobozi w’ishuri Child Care Academy of Kamembe riri mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, akanaba Surintendant wa EMLR, Conference ya Kinyaga, Rév. Hakizimana Felicien avuga ko intego iri torero ryari rifite ririshyiraho zagezweho, bigaragazwa n’umusaruro ukomeye rimaze gutanga mu myaka 28 rimaze.
Ni ryo shuri rya mbere ryigenga ryatangiye mu mujyi wa Rusizi icyo gihe wari umujyi wa Cyangugu. Ritangira ari iry’inshuke gusa rifite intego yo kugera ku burezi bufite koko ireme rifatika ryagombaga kuba icyitegererezo mu mu mashuri ryari risanze n’ayagombaga kurikurikira kuko uburezi ari imwe mu nkingi 5 z’ itorero EMLR.
Rév. Hakizimana Felicien, ati” Intego zagezweho kuko uyu munsi ni ryo shuri ryigenga muri uyu mujyi rigize abana 102 barangije abanza. Nubwo ryatangiye ari iry’ inshuke, mu myaka yakurikiyeho ryanagize icyiciro cy’amashuri abanza.”

Umuyobozi wa Child Care Academy akanaba Surintendant wa EMLR, Conference ya Kinyaga, Rév. Hakizimana Felicien yemeza ko intego zatumye iri shuri rishyirwaho zagezweho
Avuga ko itandukaniro ryaryo n’andi mushuri yigenga abarizwa mu mujyi wa Rusizi ari uko ryo ridakora ubucuruzi. Ntiryigisha rigamije inyungu z’ amafaranga. Ikirishishikaje ni ireme rifatika ry’uburezi no kuba icyitegererezo mu yandi mashuri mu gihugu muri urwo rwego.
Avuga ko ibyo bishimira muri iyi myaka 28 bitikoze, byakozwe n’imiyoborere myiza n’umutekano usesuye igihugu gifite birangajwe imbere na perezida Kagame ashimira cyane.
Ati” Tunashimira cyane Itorero EMLR n’ umwepisikopi waryo akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura wagaragaje ko yitaye ku burezi Cyane, tukanashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, ababyeyi barerera hano n’abana ubwabo, nk’ishingiro ry’ ibyo twishimira byose twagezeho.”

Abana bato bishimira kurangiza icyiciro cy’ inshuke
Mu birori bisoza umwaka w’amashuri 2025- 2026, ababyeyi basabye iri torero kubaha n’ ishuri ryisumbuye.
Aha, Surintendant, Rév. Hakizimana Felicien yagize ati” Icyo cyifuzo cy’ababyeyi kirashoboka cyane. Dufite amahirwe menshi yo kugira ishuri ry’ inshuke, iribanza na Kaminuza. Birashoboka ko, ku bufatanye n’ iyi Kaminuza iryisumbuye ryahaza kuko twifuza ko umwana utangiriye hano mu nshuke ahakomereza kugera muri Kaminuza. “
Dushimimana Marie Sabine uhasoje abanza,ashimira buri wese wagize uruhare mu myigire yabo.
Ati” Tunejejwe cyane n’ uburyo twizemo n’ impamba ihagije itujyanye mu yisumbuye. Abarezi bacu, ababyeyi, Itorero n’ abandi bose bagize uruhare mu myigire yacu turabashimiye cyane.”
Kayigire Simon umaze imyaka 40 mu burezi irimo 22 muri iri shuri avuga ko icyamushoboje kugera ku ntego no kumara igihe kirekire muri uyu mwuga harimo gukunda abana yigisha.

Kayigire Simon umaze imyaka 40 mu burezi avuga ko gukunda cyane abana ari byo bihoza Child Care Academy of Kamembe ku isonga mu mitsindire n’imyitwarire
Ati” Ntiwabishobora udakunda abana. Kubakunda ni cyo cyadushoboje. Nishima cyane iyo ngeze muri serivisi zinyuranye nkahasanga abanyuze imbere banoza umurimo,nishimira akamaro imbaraga n’ubwitange bwacu byagize n’ubu bikigira. “
Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barirereramo, Uwizeye Emmanuel yijeje uruhare rwabo mu gukomeza ubudashyikirwa bwaryo.
Hanashimiwe uwayoboye komite y’abaharerera imyaka hafi 20, Ndaboroheye JMV wagize uruhare rukomeye mu mihigo yose ryagiye ryesa, yizeza kurihora hafi.

Bashimira Ndaboroheye JMV wagize uruhare rukomeye mu mihigo yose iri shuri ryagiye ryesa mu myaka hafi 20 yayoboye komite y’ababyeyi
Ishuri Child Care Academy of Kamembe risoje uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 rifite abana 589 mu y’inshuke n’abanza, barimo 55 basoje ay’ ishuke na 102 basoje abanza.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibogora polytechnic,ishami rya Rusizi, Ntaganira Josué Michel yijeje kugeza icyifuzo cy’ababyeyi ku babishinzwe ngo n’ishuri ryisumbuye rizahatangizwe.
Umukozi wa MINEDUC ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rusizi, Ndemeye Jean Paul, na we yashimiye itorero EMLR ikibatsi ryazanye mu burezi muri aka karere, rishinga Child Care Academy of Kamembe n’ubu ridahinyuka mu burezi bufite ireme, yizeza uruhare rw’aka karere mu kudatezuka kuri iyo ntego.

Umukozi wa MINEDUC ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rusizi, Ndemeye Jean Paul ashimira itorero EMLR imbaraga rishyira mu burezi bufite ireme

Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera muri Child Care Academy of Kamembe, Uwizeye Emmanuel yizeza uruhare rw’ababyeyi mu gukomeza kugira iri shuri indashyikirwa.

Ababyeyi baha impano abana babo.

Abayobozi ba Child Care Academy of Kamembe bari kumwe n’abana n’ababyeyi mu karasisi mu mujyi wa Rusizi
@Rebero.rw
