Maroc iri kubaka Grand Stade Hassan II, stade nshya biteganyijwe ko izaba ari yo nini kurusha izindi ku Isi mu bushobozi bwo kwakira abafana, mu rwego rwo kwitegura kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030.
Iyi stade iri kubakwa hafi y’Umujyi wa Casablanca, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 115.000 bicaye neza, ikazubakwa ku buso bwa hegitari 100.

Grand Stade Hassan II iri mu mishinga minini y’ibikorwaremezo Maroc iri gushyira imbere kugira ngo yitegure neza irushanwa ry’Igikombe cy’Isi, rikaba rizabera ku nshuro ya mbere mu bihugu bitatu bifatanyije ku mugabane w’u Burayi n’u Afurika.
Biteganyijwe ko iyi stade izakira imikino ikomeye y’Igikombe cy’Isi, harimo n’iyo mu byiciro bya nyuma, bitewe n’ubushobozi bwayo n’ibikoresho bigezweho izaba ifite.
Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakirwa ku bufatanye bwa Maroc, Espagne na Portugal, kikazaba ari irushanwa rizizihiza imyaka 100 ishize hatangiye gukinwa Igikombe cy’Isi cya FIFA, cyabaye bwa mbere mu 1930.


@Rebero.rw
