Uwahoze ari Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu muganda ngarukakwezi wo gusukura no kubungabunga ahatewe ibiti, mu gikorwa cyari kigamije guteza imbere isuku, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubuzima bwiza.
Mokgweetsi Masisi yari aherekejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Muri uyu muganda, hibanzwe ku kamaro ko kubungabunga ibidukikije n’ibiti, by’umwihariko mu rwego rwo kugira umwuka mwiza no kubaka ahantu hatuwe harangwa n’isuku.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko uyu muganda ufite umwihariko kuko ujyanye n’ubuzima bw’abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, ashimangira ko agaciro k’ubuzima bw’umunyarwanda kari hejuru cyane.
Yagize ati: “Agaciro k’ubuzima k’umunyarwanda kari hejuru cyane. Ni yo mpamvu uyu muganda ari umwihariko, kuko intero yacu ari ‘Hehe n’icyuma, vapes n’ibindi biyobyabwenge byose.’”

CG Namuhoranye yavuze ko kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, birimo ibicuruzwa bikorerwa mu buryo butemewe, vapes n’ibindi, bisaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abaturage ndetse n’urubyiruko ubwaryo.
Yahamagariye urubyiruko kugira uruhare rufatika mu guhindura imyitwarire no kuba imbarutso y’impinduka nziza mu muryango.
Ati: “Urubyiruko rwacu rukwiye kuba imbonerahamwe y’impinduka, rukareka imyitwarire mibi kugira ngo rugire ubuzima bwiza, bityo ruzagire n’ejo hazaza heza.”

Yasobanuye ko ubuzima bwiza bw’urubyiruko ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu, kuko urubyiruko rufite ubuzima bwiza rushobora kwiga, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Uyu muganda ngarukakwezi wabereye mu Karere ka Kicukiro wibanze kandi ku gusukura no kubungabunga ahatewe ibiti, mu rwego rwo kurushaho kugira ibidukikije bisukuye kandi bitanga umwuka mwiza.
Ibikorwa nk’ibi by’isuku no kubungabunga ibidukikije bifatwa nk’imwe mu nzira zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, mu gihe kandi ubuyobozi bukomeje gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zangiza ubuzima.

Kwitabira kwa Mokgweetsi Masisi muri uyu muganda byagaragaje kandi uruhare rw’abayobozi n’abashyitsi mu bikorwa bigamije guteza imbere isuku, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
@Rebero.rw
