Umubare w’abana bavuka bafite ibiro bike mu Rwanda ukomeje kwiyongera, aho wavuye kuri 6.2% mu 2010 ukagera kuri 8.8% mu 2025. Abaganga bavuga ko kuvuka igihe kitageze ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abana bavuka bafite ibiro bike, bagasaba abagore batwite gukurikiranwa n’abaganga hakiri kare.
Kuvuka ufite ibiro bike ni igihe umwana avutse afite munsi ya garama 2,500, hatitawe ku gihe yamaze mu nda. Ibi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuvuka imburagihe, imirire mibi y’umubyeyi utwite, indwara umubyeyi ashobora kuba afite ndetse n’izindi mpamvu zishobora kugira ingaruka ku mikurire y’umwana akiri mu nda.
Imibare igaragaza ko ikibazo cy’abana bavuka bafite ibiro bike cyiyongereye mu Rwanda mu myaka 15 ishize. Mu 2010, abavutse bafite ibiro bike bari 6.2%, mu gihe mu 2025 bageze kuri 8.8%.
Abaganga bagaragaza ko umwana uvutse mbere y’igihe aba atarabona umwanya uhagije wo gukura no kongera ibiro mu nda ya nyina, bikaba bishobora gutuma avuka afite ibiro bike.
Umwana uvutse afite ibiro bike ashobora kugira ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo by’ubuzima, cyane cyane mu minsi ya mbere nyuma yo kuvuka. Muri ibyo harimo kugira ubushobozi buke bwo kwirinda indwara, ibibazo byo guhumeka, kugumana ubushyuhe bw’umubiri ndetse no gukura nabi.

Aba babyeyi baba babyaye abana bafite ibiro bikeya bagategekwa kubaheka mu mabere yabo kugira ngo bahashyuhire
Abaganga basaba abagore batwite kutategereza ko bagira ibibazo kugira ngo bajye kwa muganga, ahubwo bagatangira gukurikiranwa hakiri kare kandi bakubahiriza gahunda y’isuzuma ry’abatwite.
Isuzuma rihoraho rituma abaganga bamenya uko umubyeyi n’umwana bameze, bagakurikirana imikurire y’umwana, ndetse bakamenya hakiri kare ibibazo bishobora gutuma inda ivamo umwana ufite ibiro bike cyangwa akavuka mbere y’igihe.
Abagore batwite kandi basabwa kwita ku mirire iboneye, kuruhuka bihagije no gukurikiza inama bahabwa n’abaganga, kuko ubuzima bw’umubyeyi bugira uruhare rukomeye mu mikurire y’umwana uri mu nda.
Nubwo kuvuka ufite ibiro bike atari buri gihe biterwa n’imyitwarire y’umubyeyi, inzobere mu buzima zivuga ko hari ingamba zishobora gufasha kugabanya ibyago, zirimo kwitabira serivisi z’ubuzima bw’imyororokere, gukurikiranwa igihe cyose cy’inda no kuvura indwara zishobora kugira ingaruka ku mwana.
Ikindi cy’ingenzi ni uko abana bavuka bafite ibiro bike bakwiye gukurikiranwa by’umwihariko nyuma yo kuvuka kugira ngo barebwe niba bongera ibiro neza kandi niba nta bibazo by’ubuzima bafite.
Kongera kwitabira serivisi zo gukurikirana inda rero ni imwe mu ngamba zishobora gufasha kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, cyane cyane mu gihe u Rwanda rukomeje gushaka kugabanya ibibazo by’imirire mibi n’impfu z’ababyeyi n’abana.
@Rebero.rw
