Mu gitaramo cyahurije hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, korari yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (Ambassadors of Christ) yizihije imyaka 30 imaze itanga ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, inashimira abayigiriye uruhare mu rugendo rwayo ndetse n’abitabiriye uyu muhango baturutse mu bihugu bitandukanye.
Iki gitaramo cyabaye umwanya wo kwishimira urugendo rw’imyaka 30 iyi korari imaze ikoresha impano y’umuziki mu kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku bantu batandukanye.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo abayobozi bakuru, abayobozi b’amadini, abahanzi n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’abaturutse mu bihugu bitandukanye.

Mu bayobozi bashimiwe by’umwihariko harimo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Judith Uwizeye, Depite Uwimbabazi Penine, Prof. Ephrem Kanyarukiga n’umugore we, Amb. Joseph Mutaboba, ndetse na Mufulukye Fred, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, n’abandi.
Abateguye iki gitaramo bashimiye kandi abantu baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo bifatanye n’abanyarwanda kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 30.
Mu bihugu byavuzwe harimo Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Sudani y’Epfo na Kenya, ndetse n’abandi baturutse mu bindi bice by’isi.
Kuri iyi korari, imyaka 30 ishize ari urugendo rurerure rwaranzwe no gukomeza gukoresha indirimbo nk’uburyo bwo kugeza ubutumwa ku bakirisitu n’abandi bantu.

Amb. Joseph Mutaboba Nawe ari mu bashyitsi bari bitabiriye iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 30 bamaze bakora umurimo wo kurirrimba
Mu gihe cy’imyaka 30, korari yakomeje kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, aho indirimbo zabaye igikoresho cyo gukomeza ukwizera, guhumuriza no guhuza abantu.
Iki gitaramo kandi cyabaye umwanya wo gushimira abantu bagiye bayishyigikira mu bihe bitandukanye, yaba abayobozi, abayoboke b’itorero, abakunzi b’umuziki ndetse n’abandi bagize uruhare mu iterambere ryayo.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko imyaka 30 ari intambwe ikomeye ku itsinda ry’abakora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu muziki, cyane cyane ko ubutumwa bwaryo bwageze no ku bantu bari hanze y’u Rwanda.

Indirimbo zisana mitima zirakenewe kandi abazikunda ni benshi niyo mpamvu babasabye gukomeza kuzajya bibuka iyi tariki bakabaha kuri izi ndirimbo
Kwizihiza iyi sabukuru byasize ubutumwa bw’uko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ushobora gukomeza kuba igikoresho gikomeye mu kugeza ubutumwa ku bantu no kubaka ubumwe bw’abizera, haba mu Rwanda no mu mahanga.
@Rebero.rw
