Abagize Njyanama y'Akarere ka Rusizi bari kumwe n'abandi bayobozi
Mu gihe inama njyanama z’uturere zisoza manda yazo y’imyaka 5, abaturage b’Akarere ka Rusizi baravuga ko ivugururwa ry’umujyi wabo riri mu bitazibagirana byayikozwemo aho mbere yaho inyubako wabonaga zishaje cyane,ubu umujyi ukaba ugenda ugaragaza isura nziza umunsi ku wundi.
Mugabo André uwutuye anawukoreramo avuga ko mbere y’iyi myaka 5 hari inyubako nyinshi z’ubucuruzi byari biteye isoni gukoreramo, aho uvugururiwe ubu abazikoreramo barwanira kubera agaciro zihesheje.
Ati’’ Turashimira cyane inama njyanama yacu yakoze ibishoboka byose,ku bufatanye na nyobozi n’izindi nzego tukagira umujyi uduhesheje agaciro, inyubako z’ubucuruzi buri wese yifuza gukoreramo ,amahoteli meza,n’isuku yarushijeho kwiyongera kubera iryo vugurura, tugasaba ko izayisimbura muri manda itaha yakomeza muri uwo mujyo.’’
Nzayisenga Melodie uwutuyemo, uwuhahiramo buri munsi, avuga ko mbere hari aho batinyaga kwinjira ngo bagire icyo bahaha kubera uburyo inyubako zihahirwamo zabaga zigiye kugwa, nta suku, nk’imvura yaba nyinshi zimwe bakagira ubwoba ko zabagwaho, zimwe ziva kubera amabati ashaje cyane, ubu bikaba byarahindutse.

Abayobozi batandukanye bari bayitabiriye
Ati’’ Turabishimira cyane umukuru w’igihugu,Paul Kagame uturebera ibidukwiriye byategeza ku iterambrere rirambye. Ibyo dushima njyanama yakoze byo kuvugurura uyu mujyi,n’ibindi mu byo twari dukeneye cyane bitari gukorwa igihugu kidafite umurongo ufatika kigenderaho n’umutekano uhamye. Tuzakomeza gushyigikira abayobozi bacu ngo n’ibyo tutarageraho bigerweho.’’
Mu nama nyunguranabitekerezo,aho inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yagaragarizaga abagatuye n’abagakoreramo ibyo yagezeho muri iyi manda yayo igeze ku musozo, Umuyobozi wayo,Dr Uwizeye Odette yavuze ko uretse ivugurura ry’umujyi hari n’ibindi byinshi bikomeye basize.
Ati’’ Muri iyi myaka 5 twatoye ibyemezo 372, birimo 336 byashyizwe mu bikorwa,36 ni byo dusize bitarashyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije, birimo ibigikorwa n’ibindi bike twagizemo imbogamizi birimo kugira uruganda rw’ibiryo by’amatungo dusize rutabonetse“.

Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr Uwizeye Odette avuga iby’ingenzi bagezeho muri iyi manda iriho igera ku musozo
Arakomeza ati’’ Twishimira ko ugeze muri uyu mujyi abona ko ari umujyi koko utera imbere nubwo ibikiwukorwamo bigihari. Ibindi twishimira mu bukungu ni imihanda ifite uburebure bw’ibilometero 46 yakozwe,ibiro by’utugari byari bishaje byubatswe,icyambu mpuzamahanga cya Rusizi kigeze kuri 97%, amazi n’amashanyarazi byiyongereye bigaragara,n’ibindi.’’
Mu bindi akomeza avuga hari inka zirenga 10.000 zatanzwe muri gahunda ya girinka,inzu 239 z’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zubatswe, ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byatejwe imbere mu mirenge yose y’Aka karere no guteza imbere ubucuruzi buciritse burimo n’ubwambukiranya imipaka,agashimira abafatanyabikorwa uruhare babigizemo.
Ati’’ Zimwe mu ngamba dufite ni ugukomeza ubufatanye busesuye n’abafatanyabikorwa barimo abikorera dufite amahirwe yo kugira,bagira uruhare rukomeye mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Rusizi. Ibitaragezweho si ukubura ubushobozi ahubwo ni uko bigikorwa,tukizera ko abazadusimbura bazabirangiza.’’

Ivugururwa ry’Umujyi wa Rusizi mu byishimirwa n’abaturage muri iyi manda y’imyaka 5 ya Njyanama
Abikorera b’aka karere,n’abahavuka baba mu bindi bice by’igihugu bari bayitumiwemo,bagaragaje inyota yo guteza imbere aka karere no gukomeza kuvugurura uyu mujyi ukagira isura nk’igaragara mu mijyi nka Kigari na Musanze.
Hon. Mporanyi Théobald,ati’’ Twiteguye gukomeza gufasha mu iterambere ry’Akarere kacu tuhazana ishoramari rifatika mu bufatanye n’ubuyobozi bwako.’’
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, na we ugakomokamo, Hon. Mukama Abbas, yavuze ko ibyagezweho byose babikesha gushyira hamwe no kunoza imikorere bakesha impanuro z’umukuru w’igihugu,ko biteguye gukomeza ubufatanye ngo n’ibyo bigisigaye bikorwe.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Hon Mukama Abbas yashimiye Njyanama y’Akarere ka Rusizi imbaraga yakoresheje ngo ibyishimirwa uyu munsi bigerweho
Ati’’ Ibi byose byavuye mu bufatanye busesuye no gushyira hamwe kwa njyanama n’izindi nzego,dukesha impanuro z’umukuru w’igihugu,Paul Kagame. Turabashimiye tubizeza ko izo mbaraga zizakomeza ,tunazirikana ko ari ngombwa kubazwa inshingano,kujya no kugisha inama kugira ngo dukomeze kujyanamo mu iterambere.’’
Yanavuze ko kuba iyi manda yaratangiye aka karere gakoresha ingengo y’imari ya miliyari 30 z’amanyarwanda mu mwaka,manda ikaba irangiye gakoresha miliyari zirenga 49 ari intambwe ikomeye yafashije ibyagezweho kugerwaho. Yibukije kwirinda ruswa n’akarengane, buri wese atanga serivisi nziza mu byo ashinzwe kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred avuga imbogamizi bagiye bahura na zo n’uburyo bahanganye na zo

Hon. Mporanyi Théobald atanga ibitekerezo byafasha uyu mujyi wunganira Kigali kurushaho gutera imbere
@Rebero.rw
