Umuryango ARDHO Rwanda, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UN Human Rights) na Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), watangiye amahugurwa y’iminsi ine agamije kongerera ubumenyi abakozi ba RCS n’abagenzacyaha ku ikoreshwa ry’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu mu magororero yo mu Rwanda.
Aya mahugurwa ari kubera mu Karere ka Musanze, yibanda ku buryo amahame n’amabwiriza by’Umuryango w’Abibumbye arengera uburenganzira bwa muntu byashyirwa mu bikorwa mu kazi ka buri munsi k’abashinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’abakora iperereza ku byaha.

Ku munsi wa mbere w’aya mahugurwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ARDHO Rwanda yatanze ikiganiro ku ngingo igira iti “Uburenganzira bw’ibanze bukubiye mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ibyifuzo byatanzwe mu Isuzuma Rusange ry’Uburenganzira bwa Muntu (UPR) ku bijyanye n’ubutabera mu Rwanda, uburenganzira bw’abagore bafunzwe n’ibihano bidashingiye ku gufungwa ku bagore bakoze ibyaha.”
Muri iki kiganiro, yagaragaje ko kurengera uburenganzira bwa muntu bikwiye gukomeza no mu gihe umuntu afunzwe, ashimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo kubahwa, guhabwa ubutabera no gufatwa mu buryo burangwa n’ubumuntu, hatitawe ku cyaha akurikiranyweho cyangwa yakatiwe.
Yagize ati: “Umuntu ashobora kwamburwa umudendezo we, ariko ntakwiye kwamburwa agaciro ke.”
Yasobanuye ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ririmo ingingo zigaragaza uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu, bityo ko abashinzwe imfungwa n’abagororwa ndetse n’abagenzacyaha bakwiye kubahiriza ayo mahame mu nshingano zabo.

Ikindi cyibanzweho ni ibyifuzo byatanzwe mu Isuzuma Rusange ry’Uburenganzira bwa Muntu (UPR), cyane cyane ibirebana n’imikorere y’ubutabera n’uburyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu nzego z’ubutabera.
Amahugurwa kandi yibanze ku burenganzira bw’abagore bafunzwe n’uburyo abagore bakoze ibyaha bashobora guhabwa ibihano bidashingiye ku gufungwa, igihe amategeko abiteganya. Ibi bigamije gushimangira uburyo ubutabera bwubahiriza uburenganzira bw’abagore, hagashakwa n’ubundi buryo bwo kubahana no kubafasha kwisubiraho butabasaba byanze bikunze kujyanwa muri gereza.
Abateguye aya mahugurwa bagamije gufasha abakozi b’inzego z’ubutabera n’izishinzwe imfungwa n’abagororwa kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo mu kubahiriza amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu, no kuyashyira mu bikorwa mu buryo bufatika.

Aya mahugurwa y’iminsi ine ni umwanya wo kungurana ubumenyi ku buryo bwo kunoza imikorere y’inzego z’ubutabera n’izishinzwe amagororero, hagamijwe ko umuntu wese, harimo n’ufunzwe, akomeza gufatwa mu buryo burangwa n’icyubahiro n’ubumuntu.
Ubutumwa bw’ingenzi bwatanzwe muri iki kiganiro ni uko gufungwa bitavanaho uburenganzira bw’ibanze umuntu afite. Kubahiriza agaciro ka muntu, ubutabera no gufatwa mu buryo bwubahiriza uburenganzira bwe ni amahame akwiye kuranga imikorere y’inzego zose zishinzwe ubutabera n’imfungwa n’abagororwa.
@Rebero.rw
