Polisiy’u Rwanda ikorera mu Ntaray’Amajyepfo yasabye abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano kurangwa n’ubunyangamugayo, ikinyabupfura n’ubunyamwuga, birinda amakosa ashobora kubangamira umutekano w’abaturage no kudatuma batakarizwa icyizere n’abobaha serivisi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntaray’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abashinzwe umutekano mu bigo byigenga kurangwa n’indangagaciro no kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi
Yagize ati: “Abakora mu bigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano bakwiye kurangwa n’ubunyangamugayo, kubahiriza amategeko no kwirinda imyitwarire ishobora kubangamira umutekano w’abaturage.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye abitabiriye amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye, SP A. Habimana
Yagize ati: “Ni ngombwa ko abashinzwe umutekano bakorana neza n’abaturage, batanga amakuru ku gihe kandi bakagira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano.”
Muri aya mahugurwa kandi bahuguwe ku bijyanye no gukumira no kwirinda inkongi.CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga, yigishije abitabiriye amoko y’inkongi z’umuriro, ibizitera, ingaruka zazo n’ingamba zo kuzikumira.

CIP A. Murwanashyaka, ukora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya no gukumira inkongi z’umuriro
Yagize ati: “Kumenya ibitera inkongi z’umuriro n’uburyo bwo kuzikumira ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw’abantu n’imitungo.Abashinzwe umutekano bakwiye kwitwararika no kumenya uko bakwitwara mu gihe habaye inkongi.”
Bamwe mu bahuguwe bavuga ko amahugurwa nk’aya atuma banoza akazi kabo neza. UWINGABIYE Alexis, ukorera ISCO security, yavuze ko amahugurwa yamufashije kurushaho gusobanukirwa n’imyitwarire ikwiye kuranga abashinzwe umutekano.

UWINGABIYE Alexis, ukorera ISCO nawe wasoje amahugurwa yashimye ababahuguye nicyo bakuyemo
Yagize ati: “Aya mahugurwa atwunguye ubumenyi ku bijyanye n’imyitwarire myiza mu kazi, kandi tuzakoresha ibyo twize kugira ngo turusheho kuzuza inshingano zacu.” Kandi yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo yahigiye
NIYOMUGABO Moise, ukorera RGL Security, yavuze ko yungutse ubumenyi kugukumira ibyago no gutanga amakuru ku gihe.

NIYOMUGABO Moise, ukorera RGL Security nawe ibyishimo nubwo bigaragara ku maso ariko yagize icyo avuga
Yagize ati: “Nungutse ubumenyi buzamfasha kumenya ibishobora guteza ibyago, kubikumira no gutanga amakuru ku gihe igihe mbonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano.”
Claudette UWIZEYIMANA, ukorera Royal Security, yagaragaje ko amahugurwa kugukumira inkongi z’umuriro azabafasha kurushaho kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo.

Claudette UWIZEYIMANA, ukorera Royal Security natwe abakobwa turashoboye kuko gucunga umutekano si ibya basaza bacu gusa
Yagize ati: “Namenye byinshi kubitera inkongi z’umuriro, uburyo bwo kuzikumira n’ingamba zafatwa mu gihe zibaye.Ubu bumenyi ni ingenzi mu kazi kacu ka buri munsi.”
Aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abakozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano, kugira ngo barusheho kurangwa n’indangagaciro, kunoza imikorere no kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
@Rebero.rw
