Mureshyankwano Marie Rose - 1
Senateri Mureshyankwano Marie Rose yasabye inzego zibishinzwe gushyiraho uburyo bworohereza abagore bafite abana bonsa mu gihe bakora ibizamini byo gupiganira akazi ka Leta, kugira ngo batabangamirwa n’inzitizi zijyanye no kwita ku bana babo.
Yagaragaje ko hari abagore bajya gukora ibyo bizamini badafite aho basiga abana babo, bigatuma bahangayika mu gihe cy’ikizamini, bikaba byagira ingaruka ku mitsindire yabo ndetse no ku bandi baba bari kugikorera hamwe.
Senateri Mureshyankwano yavuze ko nubwo abakandida bose bafite uburenganzira bungana bwo gupiganira imyanya y’akazi ka Leta, hakwiye no kwitabwaho imimerere yihariye y’abagore bonsa, kugira ngo badatakaza amahirwe kubera inzitizi zishobora gukemurwa.
Yagize ati: “Hari ababyeyi bakora ibizamini bari konsa abana. Nakibonye nk’ikibazo gikomeye kuko niba nyina ari mu kizamini umwana akarira biramubangamira n’abandi bibangamire. Naketse ko ari byo bituma n’abatsindwa baba benshi kurusha abagabo.”
Uyu musenateri yagaragaje ko iki kibazo gisaba ko hashyirwaho uburyo bufasha ababyeyi bafite abana bato gukora ibizamini batuje, batabangamiwe n’impungenge zo kubura aho basiga abana cyangwa gukenera kubitaho mu gihe cy’ikizamini.
Yavuze kandi ko hari ibindi bibazo bijyanye n’imiterere y’ahakorerwa ibizamini, birimo mudasobwa zishaje cyangwa zidakora neza, ndetse n’ibibazo bya murandasi, bishobora kubangamira abakandida no kugira ingaruka ku musaruro wabo.
Yibajije uburyo ibigo byakira abakandida bigenzurwa n’inzego zibishinzwe, ashimangira ko hakwiye kubaho ubugenzuzi mbere y’uko ibizamini bitangirira aho hantu, kugira ngo hamenyekane niba ibikoresho n’ibikorwaremezo byujuje ibisabwa.

Ati: “Byanteye kwibaza nti ese aba bantu ba nyiri ibi bigo bikorerwamo ibizamini ni nde ubashyiraho? Bagenzurwa na nde? Numvaga hakabaye hakorwa ubugenzuzi mbere hakamenyekana ibibazo birimo ibyo basanze bitujuje ibisabwa bifasha abakandida gukora ibizamini mu buryo bukwiye bigafungwa cyangwa bigahagarikwa.”
Senateri Mureshyankwano asanga gukemura ibyo bibazo byafasha gutuma ibizamini byo gupiganira akazi ka Leta bikorerwa mu buryo buboneye, aho abakandida bahabwa amahirwe angana kandi bagasuzumwa hashingiwe ku bushobozi bwabo, aho kubangamirwa n’ibibazo by’ahakorerwa ibizamini cyangwa imimerere yihariye bashobora kuba barimo.
Ibyifuzo bye bigaragaza akamaro ko kunoza uburyo ibizamini by’akazi ka Leta bitegurwamo, hagamijwe kurengera uburenganzira bw’abakandida, guteza imbere ihame ry’uburinganire no gutuma abujuje ibisabwa bose babona amahirwe yo guhatanira imyanya y’akazi mu buryo buboneye.
@Rebero.rw
