Kuri iki cyumweru ku kigo cy’urubyiruko cya kimisagara niho habereye shampiyona y’umukino wa Kung-Fu mu Rwanda nki rushanwa rikuru ryiryo shyirahamwe ryitabiriwe na bakinnyi bagera ku 102 baturutse mu makipe 25 yitabiriye shampiyona.

Mumarushanwa ishyirahamwe rya Kung-Fu mu Rwanda bagira irushanwa rikuru ni shampiyona itegurwa hagahuzwa amakipe atandukanye mu byiciro bibiri harimo ikiciro kimyiyereko (Taoul) ni gice cy’imirwanire (Sanda) aho amakipe aba ahanganira umudari wambere no gutwara igikombe dore ikipe igitwaye imara umwaka wose ariyo iyoboye andi makipe.
Ikipe ya Kayonza yari ifite igikombe cy’umwaka ushize nayo yitabiriye bakaba bavuga ko bifuza kongera kumara umwaka bayoboye nkukp bari bamaze ushize aribo bayoboye ikipe ikaba yitabiriye na bakinnyi 9 muri rusange harimo 3 bakina Sanda na 6 bakina kwiyereka.
Andi makipe yitabiriye nayo arifuza kugweguka shampiyona mugihe abakina muburyo bwo kwiyereka (Taoul) ari abakinnyi 47 naho abakina kurwana(Sanda)ari abakinnyi 55.


Ishimwe Valens Perezida w’ishyirahamwe rya Kung-Fu Wushu mu Rwanda yishimira intera umukino wa Kung-Fu ugezeho avuga ko kubera ubwinshi bwa basigaye bakina uyu mukino babona ko gukina shampiyona umunsi umwe birigusa nibitagishoboka kubera ubwinshi bwa bakinnyi.
Valens akomeza avuga ati”Tumaze kugira umubare mu nini wa bakinnyi bakina umukino wa Kung-Fu byatumye bamwe mubakinnyi tutabemerera kuza gukina turasaba minisiteri ya siporo kuba yadufasha muburyo bw’amikoro kugirango byibuze tujye dukora shampiyona iminsi ibiri byibuze.”
Ishyirahamwe rya Kung-Fu rirashimira minisiteri ya siporo na Komite Olempike y’u Rwanda ku nkunga babateye kugirango iyi shampiyona ikinwe bakanashimira ambasade y’ubushinwa mu Rwanda ibafasha mu bikorwa bya burimunsi harimo no kubatera inkunga mu marushanwa atandukanye harimo na shampiyona.

Ikipe ya Black Scropion y’ikayonza niyo yongeye kwisubiza shampiyona kuko yatwaye imidari 13 mu byiciro bitandukanye by’imyiyereko ikurikirwa na Black Eagle ya Ngoma yatwaye imidali 10 naho ikipe ya TsenSport iba iya gatatu itwaye imidari 9.
Mugihe mugice ki mirwanire(Sanda) hakaba hakinirwaga imidali 12 harimo 6 ya zahabu ndeste 6 y’umuringa.
@REBERO.RW
