Ikipe ya Kirehe Volleyball Club yatsinzwe na APR Volleyball Club amaseti 0-3 mu mukino wa Championnat ya Volleyball ku munsi wa kabiri wabereye muri Kirehe Gymnasium, aho abaturage n’abayobozi bitabiriye ari benshi, bashima urwego iyi kipe igezeho.
Uyu mukino witabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, bayobowe na Prof. Dr. Kabera Callixte, ndetse n’abaturage bari bateraniye muri iyi nzu y’imikino gushyigikira amakipe yombi.

Kirehe Volleyball Club, yari yongeyemo abakinnyi bakomeye, yitwaye neza imbere ya APR Volleyball Club, itsindwa amaseti atatu yose, mu mukino waranzwe no guhatanira amanota cyane cyane mu maseti abiri ya mbere.
Mu iseti ya mbere, Kirehe Volleyball Club yatsinzwe na APR VC amanota 23-25, mbere yo kongera kuyitsinda ku manota 25-27 mu iseti ya kabiri. Mu iseti ya gatatu, Kirehe yagaragaje imbaraga nkeya, kuko yatsindiwe ku manota 14-25, umukino urangira ari amaseti 0-3.

Abafana bashimye urwego Kirehe VC igezeho
Abakurikiye uyu mukino bashimye uko Kirehe Volleyball Club yitwaye, bagaragaza ko urwego iriho rutanga icyizere cy’uko ishobora guhatanira imyanya yo hejuru muri shampiyona ya Volleyball.

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bagaragaje icyizere ko, ikomeje kwitwara neza no kongera imbaraga mu myitozo, ishobora kuzasoza shampiyona iri mu makipe ane ya mbere.
Kuba uyu mukino waritabiriwe n’abayobozi n’abaturage benshi byagaragaje ubwitabire n’inyota yo gushyigikira siporo, cyane cyane Volleyball, mu Karere ka Kirehe.

Intsinzi ya APR VC kuri Kirehe Volleyball Club ni umusaruro ushobora kongera icyizere mu bakinnyi, mu gihe iyi kipe ikomeje urugendo rwo guhatanira imyanya myiza mu marushanwa y’uyu mwaka.
@Rebero.rw
