Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Nsengiyumva, ari i Moscow mu Burusiya, aho yitabiriye ibirori Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yakiriyemo abayobozi bitabiriye Inama ihuza u Burusiya na Afurika.
Mu ruzinduko rwe, Minisitiri w’Intebe yanagejeje ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Burusiya na Afurika, ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO, asangiza abaryitabiriye ubunararibonye bw’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere.
Mu ijambo rye, yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe, guteza imbere ibihugu no kubaka ejo hazaza harangwa n’iterambere rirambye.

Yashimangiye ko urubyiruko ari imbaraga zikomeye mu guhindura sosiyete no gushyigikira iterambere ry’ibihugu, bityo ko ari ngombwa kurushishikariza kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Burusiya na Afurika ni umwanya wo guhuriza hamwe urubyiruko rwo muri ibyo bice byombi, rugasangira ibitekerezo n’ubunararibonye ku bibazo bireba ibihugu byabo, ndetse no ku mahirwe yo gukomeza ubufatanye mu iterambere.

Uruhare rwa Minisitiri w’Intebe muri ibi bikorwa rugaragaza umuhate w’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere umubano n’ubufatanye n’ibindi bihugu, by’umwihariko mu guteza imbere urubyiruko no kurushakira amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere rirambye.
@Rebero.rw
