Perezida Shema Fabrice wayoboraga Ferwafa avuga ko mu mwaka umwe yamaze ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hari ibikorwa by’iterambere byagezweho birimo kurangiza kubaka Hoteli ya FERWAFA, kubaka ikibuga cy’imyitozo cy’Ikipe y’Igihugu no kuvugurura ibibuga bitandukanye, avuga ko ibi byafashije iri shyirahamwe kuzigama amafaranga arenga miliyoni 600 Frw.
Yabigarutseho ubwo yasozaga inshingano ze, agaragaza ko yari afite icyizere cyo kubona inkunga ya FIFA, cyane cyane iyagombaga gufasha mu kuvugurura stade, bitewe n’uko yari amaze kugira ijambo muri CAF na FIFA.
Yavuze ko kimwe mu bikorwa yishimira ari uko yashoboye kurangiza Hoteli ya FERWAFA, yari imaze igihe yarubatswe ariko itarakoreshwa, nyuma y’uko abayobozi bane bamubanjirije batabashije kuyuzuza ngo itangire gukora.
Yagize ati: “Twabitse amafaranga arenga ibihumbi 600 kubera Hoteli ya FERWAFA. Ikindi, ubu ntawe tugitira ikibuga cy’imyitozo y’Ikipe y’Igihugu kuko twabashije kubaka ikibuga cy’imyitozo imbere ya Hoteli ya FERWAFA.”
Mu bikorwa byakozwe muri iyo manda y’umwaka umwe, harimo no kubaka no kuvugurura ibibuga byo mu Turere twa Gicumbi, Rusizi na Rutsiro, avuga ko ubu byujuje ibisabwa ku buryo bishobora kwakira imikino.

Yasobanuye ko hari n’indi mishinga yo kubaka ibibuga yari yarateguwe, aho uturere twa Gatsibo, Musanze na Rubavu twari twaremeye gutanga umusanzu mu kuyishyira mu bikorwa. Yasabye ko abayobozi bazakomeza kuyishyira mu bikorwa bagirana ibiganiro na Minisiteri ya Siporo kugira ngo iyo mishinga izarangire.
Yavuze kandi ko muri FERWAFA hari igitekerezo cyo gushyiraho ikigo cy’ubucuruzi kizajya gicunga umutungo w’iri shyirahamwe, kugira ngo urusheho kubyazwa umusaruro no gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Yagize ati: “Mu bintu bishobora gutuma umupira wacu utera imbere, ni uko tugomba kubitekerezaho kabiri. Ubu twari tugeze ahantu heza, dufite umutungo ugera kuri miliyari 9 Frw. Icyo nizeye ni uko Komite Nyobozi izagira uruhare mu gutanga inama no gukomeza guteza imbere uwo mutungo.”
Yashimye abakozi n’urwego rw’ubuvuzi
Mu bindi bikorwa yagarutseho, yashimiye urwego rw’ubuvuzi muri FERWAFA, avuga ko rukora akazi gakomeye gafasha abakinnyi kwitabwaho no guhabwa ubutabazi bw’ibanze igihe bagize ikibazo, bityo bakirinda imvune zikomeye.

Yashimye kandi FERWAFA kuba yarakiriye amarushanwa mpuzamahanga agera kuri atanu mu gihe cy’umwaka umwe, avuga ko ari kimwe mu byatumye FIFA iha iri shyirahamwe ishimwe.
Yashimangiye ko ibyo byose bitagerwaho hatabayeho uruhare rw’abakozi bose ba FERWAFA, ayobowe n’Umunyamabanga Mukuru, Bonnie Mugabe, ndetse n’abandi bakozi bashya bariyongereye muri iri shyirahamwe.
Yashimye Amavubi, asaba gukomeza gushyigikira umupira w’amaguru
Yashimiye amakipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, uko akomeje kwitwara mu marushanwa atandukanye, yaba ikipe nkuru n’iy’abatarengeje imyaka 17 (U-17), ashimangira ko gusubira mu Gikombe cya Afurika ari intambwe ishimishije.
Yasabye amakipe y’Igihugu, yaba ay’abagabo n’ay’abagore, gukomeza guhatana no gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere mu mupira w’amaguru. Yashimiye kandi abafana bakomeje gushyigikira Amavubi.
Mu butumwa yasigiye abakozi n’abayobozi bakomeje gukorera muri FERWAFA, yabasabye gukundana, kugabanya amagambo no gushyira imbaraga mu bikorwa bifatika.

Yavuze ko umupira w’amaguru ugomba kurangwa n’urukundo n’ubwitange, kuko n’abafana bajya kuri stade baba bagiye kwishimira umukino, bityo abawukora bakwiye kuwukorana umutima mwiza.
Yagize ati: “Sinigeze mbona umuntu ujya kuri stade kureba umupira ababaye, ndetse n’iyo yaba ari umwanzi wawe. Iyo ufite umutima ukunda ibyo ukora, ubikora neza.”
Yasoje agaragaza ko kuva ku buyobozi bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ariko ko hakurikijwe amategeko asanzwe agenga FERWAFA, igihe Perezida avuye ku mwanya, Komite Nyobozi yose iba igomba kuva ku nshingano, kuko ari we wayishyizeho. Icyakora, yavuze ko amategeko ya FERWAFA afite uburyo abiteganyamo, ari na yo mpamvu hasigayeho uwari Umuyobozi wungirije kugira ngo akomeze kuyobora mu gihe gikurikiraho.
Yagaragaje icyizere ko ibikorwa byatangiye bizakomeza, kandi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kugera ku bindi byinshi mu iterambere ry’umupira w’amaguru.
@Rebero.rw
