Basabwe kwirinda ubwabo bakanarinda umukumbi
Nshizirungu James, Ruboneka Sage, Mfitumukiza Aimé na Byishimo Patrick ba EMLR Conference ya Gitarama barobanuriwe kuba abapasitoro buzuye kuri iki cyumweru,tariki ya 1 Ugushyingo,2026, bahabwa inshingano zo kwirinda ubwabo bakanarinda umukumbi baragijwe.
Bibukijwe ko ubupasitoro barobanuriwe ari umuhamagaro n’umurimo w’ubukorerabushake, bagambirira kwigisha abo bashinzwe ibyanditswe byera, babarinda inyigisho z’ubuyobe,bagira umwete, biringirwa iminsi yose kugira ngo bagabure inyigisho za Kirisito nta nkomyi.
Banasabwe wo kwanga no kwirukana ibihe byose inyigisho z’ibinyoma n’izinzaduka zinyuranye n’ijambo ry’Imana, guhana no guhugura abakirisito baba bari hamwe cyangwa umwe umwe.
Ikindi basabwe ni ukwita ku barwayi n’abanyantege nke, kugira umwete wo gusenga, kuzura umwuka wera birinda iby’isi n’iby’umubiri.

Biyemeje gushyigikira byimazeyo abayobozi babo mu guharanira iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri.
Kugira umwete wo kweza ingeso zabo ubwabo bakazihuza n’inyigisho za Kirisito,banakora ibishonoka byose ngo babe icyitegererezo cyiza cy’umukumbi baragijwe, banawuteze imbere mu rukundo,amahoro n’ituze.
Ikindi gikomeye bemeye ni ugutumwa aho ari ho hose n’inama y’umwaka ya Conference cyangwa izindi nama z’itorero ku bw’umurimo w’Imana bakanubaha ibyemezo by’inama ziyobora itorero.
Abarobanuwe babwiye Rebero.rw ko nubwo izi nshingano zitoroshye, gusenga Imana, ubufatanye n’abakirisito baragijwe baziteguye neza.
Rév. Mfitumukiza Aimé w’imyaka 35, watumwe muri paruwasi ya Butansinda,ati” Twiteguye neza dusenga Imana. Imyaka 3 yo kumenyerezwa yari ikomeye, dukora ibitandukanye bitoroshye. Imana yabidushoboje n’uyu murimo izabana natwe turabyizeye neza.’‘

Musenyeri Samuel Kayinamura n’abandi bayobozi
Rév. Ruboneka Sage watumwe muri paruwasi ya Nyanza amaze imyaka3 akorerayo umurimo w’Imana anamenyerezwa na we yemeza ko igihe bavuyemo cyari gikomeye.
Ati” Ni igihe kitari cyoroshye cyasabaga ubwitonzi bukomeye. Twakibayemo neza dufatanije n’abakirisito. Imana yadushoboje kugeza uyu munsi turacyayiringiye izakomeza kudushoboza.
Basabye abo batumweho imikoranire inoze yihutisha iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri, babizeza kuzitanga batizigamye ngo buzuze neza inshingano zabo.
Mu cyigisho cye, Rév. Jerry Colleman waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abakirisito kuba aba Yesu 100%.
Ati” Dukwiye kureka no guhara byose ku bwa Kirisito watanze amaraso n’umubiri we ku bwa bose.”
Yabasabye kuticara, bakazana benshi kuri Kirisito wishyuye byose ngo abantu babeho, bakirinda muri byose ntibagire umugayo ubarangwaho.
Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura yashimiye iyi Confernce ya Gitarama uburyo bakora imirimo neza mu byiciro, anashima uburyo icyiciro cy’abana, nk’itorero ry’ejo cyitaweho cyane, abasaba gukomeza kurera neza urwo ruhongore.

Umwepisikopi wa EMLR akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura aho ageze yibutsa abakirisito kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bwabo
Ku bapasitoro barobanuwe, ati” Bagendere neza mu nsanganyamatsiko y’izi nama z’umwaka. Birinde ubwabo banarinde umukumbi. Iyo umuntu yirinze akanarinda abo ashinzwe, twese tugenda mu cyerekezo kimwe cy’iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri no gukomeza guharanira kugera mu budashyikirwa, nk’uko umukuru w’igihugu ahora abitwerekezamo.”
Yakomeje ati” Barahiriye gushingira ubutumwa bwabo ku byanditswe byera, bakarwanya inyigisho z’ubuyobe ziboneka hirya no hino, bakigisha ibyo bakuye mu ijambo ry’Imana. Bagakorana umwete kuko ari wo uteje imbere iki gihugu.’‘
Yanagarutse ku bumwe n’ubudaheranwa atabura kugarukaho mu nama z’umwaka zose.
Ati” Dusoje iyi nama hanasozwa ukwezi kwa 10 kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa. Bakomeze babuharanire, babushyiremo imbaraga zabo zose nk’uko babisezeranye, bamagane icyashaka gutanya abanyarwanda cyose.”
Yanabasabye guhita batangira gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe avuga ko iy’ubushize yashyizwe mu bikorwa ku kigero kirenga 90%, iyasigaye igaherwaho byose bigakomeza neza.

Basabye abo baragijwe ubufatanye mu kuzamura Conference yabo.
Ikindi ni ugukomeza imicungire myiza y’umutungo, abakirisito bagakomeza gukorera mu bumwe, kurwanya bivuye inyuma amakimbirane mu miryango, kubaha ibyemezo by’inama ziyobora itorero no kudacika intege mu murimo w’Imana.
Hanashyizwe mu bitegura Rwamunyana Daniel na we asabwa nk’ibyasabwe abandi, cyane cyane kwirinda ubwe no kurinda umukumbi.
Abakirisito bashimye abapasitoro babo bashya bitemeza kuzabafasha gusohoza neza inshingano zabo.
Barera Joseph wo muri paruwasi ya Karama, ati” Tuzakorana neza cyane kuko dukeneye iterambere rya Conference yacu. Ni abakozi b’Imana biyongereye,turabishimiye cyane.”
Conference ya Gitarama ikorera mu turere twa Muhang,Ruhango, Kamonyi na Nyanza. Ifite abakirisito barenga 41.000 bari muri paruwasi 15. Izigera mu 10 zirafunze. Abapasitoro bari mu mirimo babaye 28.

Surintendant wa Conference ya Gitarama, Rév. Muhoza Mbabazi Josué avuga ko hagikenewe imbaraga nyinshi ngo igire byinshi bifatika by’iterambere
Surintendant wayo, Rév. Muhoza Mbabazi Josué avuga ko aba bashya abafitiye icyizere cy’iterambere ryuzuye ry’abakirisito,mu mwuka no mu mubiri no kongera ibikorwa by’iterambere bikiri nkene muri iyi Conference.
Yabijeje kubashyigikira muri byose bagafatanya n’abasanzwe gukomeza impinduka mu iterambere rijyanye n’ibyarushaho gukomeza Conference.

Rév.Jerry Colleman yabasabye kuba aba Yesu 100%
@Rebero.rw
