Bamwe mu bari abakozi ndetse n'abakoze ba NPC Rwanda hamwe n'abakinnyi ba NPC Rwanda bitabiriye uyu munsi w'amateka
Imyaka 25 ishize Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) ishinzwe yabaye urugendo rukomeye rwo guhindura imyumvire, aho abantu bafite ubumuga batinyutse kwitabira siporo, bakava mu bwigunge bakagera ku rwego rwo guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Mu myaka 25 ishize, siporo y’abafite ubumuga yavuye ku rwego rwo kuba bamwe mu bayikina ubwabo batinyaga kwigaragaza, bakumva ko badashobora gukina bambaye amakabutura cyangwa ngo bakine bari kumwe n’abandi, kubera imyumvire n’akato bihaga, igera aho ikinirwa mu turere twose uko ari 30 tugize u Rwanda.
Urugendo rw’iyi myaka kandi rwaranzwe n’ibyishimo byo kubona abakinnyi bafite ubumuga baba aba mbere bazanira u Rwanda umudali mu mikino mpuzamahanga yabereye mu Bugereki(Greece). Ibyo byatumye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abakira ndetse anitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga mu 2004.
Icyo gihe ijambo Umukuru w’Igihugu yabagejejeho ryagize uruhare rukomeye mu guhindura imyumvire ya benshi, ribereka ko n’abafite ubumuga bashoboye kandi ko bashobora kugera ku ntego zabo binyuze muri siporo.

Hon Rwaka Pierre Claver na Gaterwa Rudasingwa bamwe mu batangije imikino y’abafite ubumuga ndetse ni nabo igitekerezo cya NPC Rwanda cyakomotseho
Gatera Rudasingwa uzwi nka One Love, umwe mu batangije siporo y’abafite ubumuga mu Rwanda, yagarutse ku ntangiriro z’uru rugendo, agaragaza ko icyo gihe byasabaga imbaraga nyinshi kugira ngo abantu bafite ubumuga batinyuke kwitabira imikino itandukanye.
Avuga ko mu gutangiza no guteza imbere iyi siporo bafatanyije na Hon. Rwaka Pierre Claver, bagenda bashaka inkunga, ibikoresho ndetse n’amahirwe yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Ati: “Nta bushobozi buhambaye nari mfite ariko mfatanije n’umugore wanjye w’Umuyapanikazi twabashije gushaka bimwe mu bikoresho ndetse no kwiyandikisha mu marushanwa mpuzamahanga kugeza ubwo twagiye tujyanayo abajya kwitabira kandi bakabasha kwitwara neza”.
Bizimana Dominique umuyobozi wa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga (NPC Rwanda) na we yashimye intambwe siporo y’abafite ubumuga imaze gutera mu myaka 25, agaragaza ko hari impinduka zikomeye zabaye haba mu bikoresho, aho gukinira ndetse no mu bushobozi bwo kwitabira amarushanwa.

Bizimana Dominic umuyobozi wa NPC Rwanda asobanura urugendo banyuzemo kugira ngo bagere aho bageze nyuma y’imyaka 25 ndetse na gahunda bafite iri imbere
Yagarutse ku buryo batangiye bakorera imyitozo ku mucanga, ariko ubu bakaba bafite Gymnasium yabo ibasha kwakira imikino itandukanye, avuga ko ubufatanye bw’abanyamakuru bwagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibikorwa byabo no kubafasha kubona amikoro.
Ati: “Kuva ku mucanga tukabona Gymnasium nibwo siporo y’abafite ubumuga yihuse cyane, ikindi yadufashaga gushakisha amikoro kuko twayikodeshaga n’abayishakaga bigatuma twiteza imbere muri gahunda za NPC Rwanda, ikindi umudali wa 2004 watumye NPC Rwanda ihindura isura kuko byaduhaye imbaraga bituma twitabira bwa mbere imikino ya Paralempike muri 2012 mu Bwongereza”.
Yakomeje avuga ko n’umukino wa Sitting Volleyball mu bagore wateye imbere cyane, ku buryo abakinnyi bawo batangiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga, bakomeza kuzamura urwego kugeza ubwo bitabiriye imikino ya Paralempike yabereye i Paris mu Bufaransa mu 2024.

Ifoto y’Urwibutso ya komite ya banje ndetse niriho ubu ngubu hamwe na Media bakoranye n’ubu bakiri kumwe mu kumenyekanisha uyu mukino
Yagaragaje ko bafite icyizere ko ikipe y’u Rwanda izakomeza kwitwara neza, ikazongera kwitabira imikino ya Paralempike iteganyijwe kubera i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.
Iyi myaka 25 ya NPC Rwanda igaragaza ko siporo yabaye imwe mu nzira zikomeye zo guhindura imibereho y’abantu bafite ubumuga, ibafasha kwigirira icyizere, kwigaragaza no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho kuva ku rwego rwo kwitinya no kwiheza bageze ku rwego rwo guhagararira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
@Rebero.rw
