Bijeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakorora kijyambere
Abanyamuryango 30 bo mu matsinda yo kuzigama, kugurizanya no kugobokana biganjemo abafite ubumuga, batururse mu Mirenge 8 y’Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 5 Ugushyingo,2026, bahuguwe ku bworozi bwa kijyambere bataha biyemeje gusezerera ubwa gakondo.
Bahuguwe ku bworozi butandukanye burimo ubw’ inka, ingurube, inkoko, inzuki n’amafi, baganirizwa ku buryo bwo guhitamo icyororo kibereye, isuku y’ikiraro,iy’amatungo ubwayo, kuyagaburira neza, kuyacungira umutekano, n’ibindi byafasha umworozi korora koko amatungo yitezeho inyungu zifatika.
Veterineri Nkiriye Uwabera Virginie ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Kagano wabahuguye yabwiye Rebero.rw ko ubu bumenyi ari ingenzi cyane.

Veterineri Nkiriye Uwabera Virginie asanga ubu bumenyi bwari bukenewe ngo aba borozi batangire korora kijyambere
Ati” Turabigisha ibyo bagomba kwitaho mu bworozi. Icya mbere ni isuku. Mu kiraro n’itungo ubwaryo isuku ni ingenzi cyane, ni yo ntangiriro y’ubworozi. Niba itungo rititaweho neza, ritagiriwe isuku, ryororewe mu kiraro cyanduye, rizafatwa n’indwara usange umworozi yarakoreye ubusa.”
Avuga ko ikindi cy’ingenzi umworozi akwiye kumenya ari ukugaburira amatungo neza, ku gihe, agahaga, ibiryo birimo ibiyatunga bihagije, kuko ngo hari aborozi bakora amakosa yo kutita ku mirire iboneye y’amatungo, ntabahe umusaruro bayitezeho.
Avuga ko ikindi gikomeye umworozi aba agomba gusobanukirwa ari ikijyanye n’indwara z’amatungo, bimwe mu bimenyetso umworozi yabona akabona ko itungo rye rirwaye, nko kubona ritagishabutse nka mbere, ryigunze, ritarya, n’ibindi, akarishakira imiti cyangwa umuganga waryo byihuse ritarakurizamo urupfu.
Aha ariko avuga ko abahugurwaga bagaragaje impungenge z’abaveterineri babahenda cyane mu kubavurira amatungo, ubushobozi buke bw’umworozi no kwifuza kwa Veterineri bikagira ingaruka ku itungo rikaba ryanapfa amarabira. Ko ari ikibazo gikomeye cyane bahura na cyo.
Dusenge Médiatrice wo mu Murenge wa Kagano, ufite ubumuga bw’ingingo,worora inkoko, avuga ko hari byinshi yungutse atari asobanukiwe muri ubu bworozi, birimo imitetere yemewe y’ikiraro, umubare w’inkoko zijyamo, isuku yazo, ubwoko n’ingano y’ibiryo zigaburirwa ku munsi bitewe n’umubare wazo, uburwayi bwazo n’uko zihabwa imiti n’iyo zihabwa, ko kubimenya byose bigiye guhindura byinshi mu bworozi yakoraga.

Dusenge Médiatrice worora inkoko avuga ko nyuma y’ubu bumenyi agiye kuzorora kinyamwuga
Ati” Nari noroye inkoko 20 gusa,zitanga inyama. Nzoroye gakondo kubera ubumenyi buke. Nyuma y’aya masomo ngiye korora kijyambere, mu minsi iri imbere nzaba mfite icyororo cyiza cyazo, ndi intangarugero mu Murenge wacu wa Kagano muri ubu bworozi.”
Nyuma yo kubiganiraho byose,gusubiza ibibazo byose bamubajije no kubamara impungenge ku byo batari basobanukiwe bya ngombwa, biyemeje guhindura imyumvire, bagacika ku bworozi bwa gakondo, bakorora kijyambere amatungo meza abaha umusaruro bakeneye, atari ukorora amatungo babonye yose.
Bashimira NUDOR na Leta bafatanya kubagezaho amahugurwa nk’aya, n’abantu bafite ubumuga bagashishikarizwa ubworozi nka kimwe mu byabateza imbere bakanagaragarizamo ubushobozi bifitemo.
Ndagijimana Louis na we wo mu Murenge wa Kagano, ufite ubumuga bw’ingingo, watangiye umushinga w’ubworozi bw’ingurube, ati” Ndashimira mbere na mbere umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame weretse abandi bayobozi n’abaturage bagenzi bacu ko natwe abantu bafite ubumuga dushoboye amahugurwa nk’aya akatugeraho kuko kera nk’ibi ntibyabagaho.”

Ndagijimana Louis worora ingurube ashimira NUDOR na Leta ubu bumenyi bugiye kumufasha korora ingurube kijyambere
Arakomeza ati” Turanashimira cyane NUDOR iduhaye ubu bumenyi. Ni amahirwe akomeye cyane twiteguye kubyaza umusaruro ufatika, haba iwacu mu miryango, mu matsinda dukoreramo no mu baturanyi, cyane cyane ko banaduhaye imfashanyigisho zizakomeza kutuyobora, n’abafashamyumvire dusanganywe bazakomeza kutuba hafi mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubu bumenyi.”
Umukozi wa NUDOR ushinzwe ibikorwa by’umushinga ‘ Twiteze imbere,ukorera mu turere twa Nyamasheke, Kamonyi na Rwamagana, Murekatete Brigitte, asaba abahawe ubu bumenyi kutabwicarana,cyane cyane ko Ibyo bibazaga byose byabonewe ibisubizo.
Ati” Baganirijwe ku byo umuntu agomba kwitaho ngo abe koko umworozi nyawe wa kijyambere. Nyuma y’ubu bumenyi bahawe twizeye ko bagiye kuvugurura ubworozi bakoraga bukarushaho gutanga umusaruro.”
Yakomeje ati” Basanzwe borora. Abenshi bororaga gakondo kubera kudasobanukirwa. Ubu bumenyi burabafasha kuzana impinduka mu bworozi bwabo.”

Umukozi wa NUDOR ushinzwe ibikorwa by’umushinga Twiteze imbere’ asaba abahawe ubu bumenyi kutabwicarana
Yabasabye gushyira mu bikorwa ibyo bize, bagahindura uburyo bororagamo n’uburyo batekerezagamo ubworozi, bakorora kijyambere bakanongera ubworozi ngo babone amafaranga.”
Abizeza ko NUDOR izababa hafi yifashishije abafashamyumvire bayo babahora hafi umunsi ku wundi, ba Veterineri b’imirenge na ba Veterineri bigenga bari mu Mirenge itandukanye na bo bakazakomeza kubegera.
Igihe umworozi agize ikibazo kigakemuka hakiri kare. Mu karere ka Nyamasheke, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka umushinga’Twiteze imbere’ wa NUDOR wakoreraga mu Mirenge 8 ari yo Kagano,Rangiro, Karengera, Ruharambuga, Shangi, Macuba, Kirimbi na Gihombo.
Mu ntangiriro z’Ukwakira, uyu mwaka n’indi Mirenge 7 yari isigaye ari yo Bushekeri, Bushenge, Nyabitekeri, Kanjongo,Cyato, Karambi na Mahembe watangiye kuyikoreramo.
@Rebero.rw
