Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François-Xavier, ari kumwe na ba Visi Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyirahabimana Soline na Mukabaramba Alvera, bagiranye ibiganiro n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette, bigamije gushimangira imikoranire hagati y’inzego zombi.
Ibi biganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo Sena n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta byarushaho gukorana neza mu gusohoza inshingano zabyo, cyane cyane mu bijyanye no kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta no guteza imbere imiyoborere iboneye.
Ubufatanye hagati y’izi nzego ni ingenzi mu guteza imbere gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kurushaho kunoza imicungire y’umutungo rusange, hagamijwe ko ukoreshwa mu nyungu z’abaturage n’iterambere ry’igihugu.
@Rebero.rw
