Amizero SACCO Gisakura
Ubuyobozi bwa koperative Amizero SACCO Gisakura ikorera mu Murenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke igizwe n’ abanyamuryango 6500 barimo abahinzi b’icyayi 5800 buravuga ko bwabashyize igorora nk’uko babyifuje,aho inguzanyo iyi SACCO yabahaga yavuye kuri 7.500.000 ikagera kuri 10.000.000.
Ni icyemezo cyafashwe n’inama y’inteko rusange y’iyi SACCO yo ku wa 30 Ukwakira,2026, nk’uko umucungamutungo wayo Mutuyimana Alexis yabitangarije Rebero rw.
Yavuze ko ubusanzwe iyi SACCO yahuje izari Coopec Thé Mwaga-Gisakura yari iy’ abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na THEVIGI Farmers Gisakura y’aba COOPTHEVGI zari zarashinzwe muri 2007, muri 2012 zirihuza zibyara Amizero SACCO Gisakura, yakiramo n’abatari abahinzi b’icyayi.
Itanga serivisi ziganjemo kubitsa, kubikuza no gutanga inguzanyo. Abashaka kubitsa SACCO izabungukira na byo bakabikora, hakaba n’uburyo buri munyamuryango abitsa amafaranga 200 gusa buri kwezi yo kongera ubwizigame.
Mutuyimana Alexis avuga ko nyuma yo kubona ko Amizero SACCO Gisakura yunguka, umutungo w’abanyamuryango uhagaze neza banasaba ko inguzanyo bahabwa yakwiyongera ngo bagure ibikorwa bibateza imbere, bahisemo kuzamura inguzanyo batangaga iva kuri 7.500.000 igera kuri 10.000.000, byemerezwa mu nama y’inteko rusange yayo yo ku wa 30 Ukwakira,2026, ubu umunyamuryango wese uyishaka akaba yayaka,akayishyura ku nyungu ya 18% gusa mu mwaka.

Umucungamutungo wa Amizero SACCO Gisakura, Mutuyimana Alexis avuga ko nyuma yo kubona iyi SACCO itera imbere n’abanyamuryango bishyura neza, ubuyobozi bwahisemo kuzamura inguzanyo iva kuri 7.500.000 igera kuri 10.000.000
Ati” Muri iki gihe ubwizigame bwariyongereye n’ikigo kirushaho kunguka. Binafatiye ku byifuzo by’abanyamuryango bifuzaga ko izamurwa, byatumye inama y’inteko rusange yo ku wa 30 Ukwakira,2026 ibyemeza. Uko ubushobozi buzagenda bwiyongera tuzagenda tuyizamura.”
Avuga ko kuyizamura bizafasha abanyamuryango kongera ibikorwa by’iterambere haba mu buhinzi bw’icyayi cyangwa ibindi bihingwa, ubworozi, ubucuruzi biciriritse n’ibindi bibyara inyungu.
Nyirambonimana Anathalie wo mu Murenge wa Bushekeri waganiriye na Rebero.rw aje gufata inguzanyo yo kwagura ubucuruzi bwe biciriritse yavuze ko iyi nguzanyo ije yifuzwa cyane.
Ati” Nje kuguza amafaranga 200.000 yo kwagura ubucuruzi bwanjye biciriritse. Nari nafashe amafaranga 300.000 angirira akamaro cyane muri bwo, nyishyura neza nari nje gufata iya 200.000. Inguzanyo ingirira akamaro cyane nkabona igishoro ntarushye.”
Arakomeza ati” Uko nzagenda ntera imbere n’iriya ya miliyoni 10 nzayigeraho. Twarayishimiye cyane kuko hari abageze ku rwego rwo kuyikenera kandi natwe ni ho tugana. Kwiyongera kw’inguzanyo ni ikimenyetso simusiga ko dutera imbere. Abaducungira umutungo turabashima cyane, bawucunga neza.”
Habimana Théobald na we ati” Naje kwaka inguzanyo ya 1.000.000 yo kwagura ubuhinzi bwanjye bw’icyayi. N’ariya 10.000.000 amaherezo nzayaguza kuko mfite inyota y’iterambere.”
Yongeyeho ati” Dushimira cyane umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame uduha umutekano utuma n’umutungo wacu ucungwa neza ukaniyongera bigatuma twagura imitekerereze tukaguza atubutse adufasha kugera kure mu iterambere. Twifuza kurenza n’ayo tugakomeza gutera imbere kuko ari cyo ahora atwifuriza.”
Uretse iyi nguzanyo, umucungamutungo y’iyi SACCO, Mutuyimana Alexis avuga ko hari n’izindi zirimo ‘ Ndizewe muhinzi,aho bafata amafaranga y’ umusaruro wose umuhinzi w’icyayi yinjije mu mwaka wose bakagabanya kabiri, akaba yahabwa ayo yagabanijwemo 2. Niba yarinjije umusaruro wa Miliyoni 10 muri uwo mwaka agahabwa inguzanyo ya miliyoni 5 igihe ayishaka.
Ati” Ayo nta ngwate asaba”

Habimana Théobald avuga ko uko azagenda yagura ubuhinzi bw’icyayi azagera no ku rwego rwo gufata izi Miliyoni 10
Avuga ko hari n’indi ya Tinyuka wigire munyarwandakazi,ihabwa abagore ku nyungu ya 16% bagakora ubucuruzi biciriritse. Hakaba n’indi umunyamuryango akanda*655# itangwa kuri telefoni, umuntu agahabwa amafaranga 500.000 agakemura ikibazo cyihuse atiriwe ajya kuri SACCO akayishyura mu mezi 3.
Avuga ko n’iyi yazamuwe kuko mbere yari 200.000.
Yaje ije gutabara abanyamuryango bashobora guhura n’ikibazo cyabatungura ibarinda kubunza imitima.
Avuga ko banageze ku mikorere y’ikoranabuhanga ifasha umunyamuryango kubitsa no kubikuriza kuri telefoni ye, aho ari hose mu gihugu, iryo koranabuhanga rikanabafasha mu guha abanyamuryango serivisi zihuse.
Yongeraho ko mu gukomeza korohereza abanyamuryango kubona serivisi nziza,zihuse bashyizeho aba’ Agents’ ngo n’ukeneye amafaranga kucyumweru n’ikindi gihe SACCO itari gukora ayabone, byose kimwe n’ibindi bateganya imbere akavuga ko biri mu bituma abanyamuryango bakomeza kubagirira icyizere.

Nyirambonimana Anathalie asanga kuzamura inguzanyo ari ikimenyetso simusiga ko SACCO yabo itera imbere.
Anavuga ko kuba iyi SACCO yaragiye izamuka, aho umutungo wose wavuye kuri miliyoni 200 mu myaka yashize ukaba ugeze kuri 773.598.881, umwaka ushize ikaba yarungutse 33.583.820, ubu kugeza muri Nzeri uyu mwaka ikaba imaze kunguka 29.442.121, akizera uyu mwaka uzarangira irengeje iriya nyungu y’umwaka ushize, yemeza ko na byo bikomeza gutera abanyamuryango akanyamuneza, bakarushaho kuyizera.
Ashimira abanyamuryango, ubuyobozi bw’amakoperative bakorana,ubw’inzego bwite za Leta n’iz’umutekano, ihuriro rya za SACCOs ku rwego rw’igihugu( AMIR), Banki nkuru y’igihugu( BNR), ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) n’abandi bafatanyabikorwa babahora hafi ngo byose bigende neza.
Umuyobozi w’iyi koperative, Mukamana Espérance na we yishimira intambwe ikomeye mu iterambere Amizero SACCO imaze gutera no guteza abanyamuryango bayo,akanabashimira icyizere bagirira ubuyobozi bwabo kibutera guhora butekereza ibibateza imbere.
Ati” Bakomeze batwizere, bakore cyane kugira ngo babone ayo bizigamira ubwizigame buboneke baguze bishyure neza, ikigo gikomeze kizamuke kuko uko kizamuka na bo barushaho gutera imbere.”
Yanabasabye kwitabira iyi nguzanyo nshya n’izisanzwe, abizeza gukomeza kubaha serivisi inoze,gusubiza ibyifuzo byabo byose no gukomeza kubashakira ibishya birushaho kubateza imbere.
@Rebero.rw
