Ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam Allianz General Insurance cyagobotse abacuruzi bakoreraga mu isoko rya GOICO Plaza mu Karere ka Musanze, riherutse kwibasirwa n’inkongi y’umuriro, mu rwego rwo kubafasha guhangana n’igihombo bahuye na cyo no kongera gusubukura ibikorwa byabo by’ubucuruzi.
Aba bacuruzi bari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo muri Sanlam Allianz General Insurance, ari na yo mpamvu iki kigo cyahisemo kubegera no kubafasha muri ibi bihe bikomeye, hagamijwe kuborohereza mu kongera kwiyubaka nyuma y’ibyangijwe n’inkongi.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’Agateganyo, Munyaneza Jean Maurice, n’Umuyobozi uhagarariye Banki Nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, bifatanyije na Sanlam Allianz General Insurance mu gushyigikira abacuruzi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
Sanlam Allianz General Insurance yatangaje ko nyuma y’inkongi yibasiye GOICO Plaza, yahise yihutira kwegera abakiliya bayo kugira ngo ibagaragarize ko itabatereranye muri ibi bihe bitoroshye.

Iki kigo kandi cyatangiye gukurikirana ibyangiritse kugira ngo harebwe uko abacuruzi bafite ubwishingizi bahabwa indishyi zijyanye n’amasezerano y’ubwishingizi bafitanye na cyo.
Iki gikorwa kigaragaza uruhare rw’ubwishingizi mu gufasha abacuruzi guhangana n’ingaruka z’ibiza bitunguranye, kubafasha kwiyubaka no gusubukura ibikorwa byabo byinjiriza imiryango yabo n’ubukungu bw’Igihugu.
@Rebero.rw
