Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stéphane Constantine, yatangaje ko imikino ibiri u Rwanda ruzahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika izagaragaza urwego ikipe ye igezeho n’icyerekezo ifite.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Constantine yavuze ko iyi mikino izaba ingenzi cyane ku rugendo rw’Amavubi, kuko izafasha kumenya aho ikipe igeze n’aho ishaka kugera mu rugamba rwo gushaka itike y’iri rushanwa rizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.
Yagize ati: “Iyi mikino ni yo igiye kutwereka urwego rwacu, aho tuvuye ndetse n’aho twerekeza. Buri mukino ufite igisobanuro cyihariye kuri twe.”

Constantine yavuze ko nubwo u Rwanda rwubaha Mali, ari ikipe ikomeye muri Afurika, Amavubi na yo yiteguye guhangana na yo, ashingiye ku myiteguro myiza n’umwuka mwiza abakinnyi bariho mu mwiherero.
Yagaragaje ko kubona inota rimwe muri iyo mikino byatuma urugendo rwo gushaka itike rukomeza, mu gihe gutsinda bakabona amanota atatu byahita bibahesha itike yo kwitabira Igikombe cya Afurika.
Ati: “Nk’uko twubashye Liberia, na Mali turayubaha kuko ari ikipe ikomeye muri Afurika. Natwe mu mwiherero tumeze neza, abakinnyi bari mu mwuka mwiza. Tuzajyayo tugerageze kugarukana inota, urugendo rukomeze. Ariko nitugarukana amanota atatu, tuzahita tubona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.”
Yongeyeho ko Amavubi agomba guhora aharanira kubona amanota muri buri mukino, kuko gukinira ikipe y’igihugu bisaba guhora umuntu agaragaza ubushobozi bwe.
Ku bijyanye n’abakinnyi bahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Constantine yavuze ko kuba umukinnyi ahamagawe uyu munsi bitavuze ko azahora ari mu ikipe, kuko hari abandi bakinnyi bakiri bato bazamuka mu byiciro bitandukanye by’amakipe y’igihugu, na bo bagahatanira imyanya mu ikipe nkuru.

Yagize ati: “Iyo uhamagawe mu ikipe y’igihugu, ntibivuze ko uzayibamo imyaka irenga 10. Hari amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23. Abo bakinnyi baba bakomanga ku muryango w’ikipe nkuru. Uyu munsi uba urimo, ariko ejo ushobora kutongera guhamagarwa kubera impamvu zitandukanye.”
Ku bijyanye n’imyiteguro, uyu mutoza yavuze ko yagenze neza, nubwo guhitamo abakinnyi bitajya byoroha bitewe n’uko hari abakinnyi benshi bakina ku mwanya umwe, bigatuma bidashoboka ko bose bahamagarwa.
Yatangaje ko urutonde rw’abakinnyi azajyana muri Mali azarushyira ahagaragara kuri uwo munsi, ariko ashimangira ko atazatangaza abakinnyi azabanza mu kibuga, kuko ari ibanga ry’umutoza.
Imikino Amavubi azahuramo na Mali izaba ingenzi mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho ibisubizo izayikuramo bizagira uruhare mu kugena amahirwe y’u Rwanda yo kwitabira iri rushanwa.
@Rebero.rw
