Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adeleke uzwi nka Davido, yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, gukurikirana amatora y’Abagavana ateganyijwe muri Nigeria, agaragaza impungenge z’uko ashobora kurangwamo uburiganya n’imvururu.
Davido yavuze ko hakenewe ubwitabire n’ubugenzuzi bukomeye kugira ngo aya matora azabe mu mucyo, ndetse asaba Perezida Trump kugira icyo akora mu rwego rwo gufasha gukumira ibibazo bishobora kuvuka nyuma y’amatora.
Ubu busabe bwa Davido ariko bwakiriwe mu buryo butandukanye muri Nigeria. Hari Abanya-Nigeria benshi bamunenze, bavuga ko kuba yasabye ubufasha bwa Trump mu kibazo cy’amatora y’igihugu cyabo ari ugushaka ko abanyamahanga bivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu.

Abamunenga banavuze ko uyu muhanzi ashobora kuba afite impamvu ze bwite zo kwishimira ko Trump yagira uruhare muri iki kibazo, cyane ko se wabo, Ademola Adeleke, ari Guverineri wa Leta ya Osun kandi ari mu bantu bahanganye mu bya politiki muri iyo Leta.
Aba batavuga rumwe na Davido bavuga ko ubusabe bwe bushobora kuba buturuka ku mpungenge z’uko Adeleke ashobora gutsindwa amatora, aho kuba impungenge rusange ku mikorere y’amatora muri Nigeria.
Ku rundi ruhande, abamushyigikiye bavuga ko kuba afite umuryango ukomeye muri politiki bitagomba gutuma ibibazo agaragaza ku matora birengagizwa, cyane cyane ku bijyanye n’ubwisanzure, umutekano n’icyizere cy’abatora.

Iki kibazo cyongeye gukurura impaka ku ruhare rw’abahanzi n’abandi byamamare muri politiki, ndetse n’ikibazo cy’uko ibihugu by’amahanga bikwiye kugira uruhe ruhare mu matora y’ibindi bihugu.
Amatora yo muri Osun ategerejwe mu gihe politiki ya Nigeria ikomeje kuba ishyushye, aho abakandida n’abayoboke babo basabwa kwirinda ibikorwa bishobora guteza imvururu no kubahiriza amategeko agenga amatora.
@Rebero.rw
