Uyu muhango wahuje abagize Inama y’Ubuyobozi ya GHA, abakozi b’ikigo, abahagarariye ababyeyi ndetse na GHA Foundation
Green Hills Academy (GHA) yatangije umwaka mushya w’amashuri ifungura ku mugaragaro inyubako nshya y’amashuri yisumbuye, igenewe guteza imbere imyigire no guteza imbere abanyeshuri biga muri gahunda mpuzamahanga ya International Baccalaureate (IB).
Uyu muhango wahuje abagize Inama y’Ubuyobozi ya GHA, abakozi b’ikigo, abahagarariye ababyeyi ndetse na GHA Foundation, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’iyi nyubako nshya.

Iyi nyubako ifite ibikorwaremezo bigezweho bigamije guha abanyeshuri biga muri gahunda ya IB ahantu heza ho kwigira, gukora ubushakashatsi no guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi butandukanye.
GHA yavuze ko iyi nyubako nshya izafasha mu kunoza imiterere y’aho abanyeshuri bigira, bityo ikabaha amahirwe yo gukurira mu bidukikije bibafasha mu myigire no mu iterambere ryabo.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwashimiye abantu n’inzego zitandukanye bagize uruhare mu gutuma uyu mushinga usozwa, buvuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi butanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku rwego mpuzamahanga.

GHA yatangiye umwaka mushya w’amashuri ishimangira ko inyubako nshya ari igice cy’ingamba zo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no guha abanyeshuri ibikorwaremezo bibafasha kugera ku ntego zabo mu myigire.
@Rebero.rw
