Venezuela ikomeje kohereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igice kinini cy’umusaruro wayo wa peteroli, aho amakuru agaragaza ko buri munsi yoherereza iki gihugu hafi litiro miliyoni 79.5 za peteroli.
Uyu mubare uhwanye n’ahagana kuri 40% bya peteroli Venezuela ikora buri munsi, bigatuma Amerika iba isoko rikomeye ry’umusaruro w’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo.
Impamvu ikomeye ituma peteroli ya Venezuela ikundwa n’inganda zo muri Amerika ni uko iba iremereye. Ubu bwoko bwa peteroli bukwiranye n’ubushobozi bw’inganda nyinshi zitunganya peteroli ziri ku nkombe za Gulf Coast, aho hari urusobe runini rw’inganda zitunganya ibikomoka kuri peteroli.

Uwari Perezida wa Venezuela Madulo aho afatiwe na Amerika nibwo yatangiye kwigarueira ubukungu bwayo kuko bamufashe bamushinja ibiyobyabwenge kandi aho afatiwe ntabwo bigeze berekana ibyo biyobyabwenge bamushinja kuko icyo bashakaga bari bakigezeho
Kohereza iyi peteroli muri Amerika bifite akamaro ku mpande zombi, kuko Venezuela ibona isoko ry’umusaruro wayo, mu gihe inganda zo muri Amerika zibona peteroli ijyanye n’ibikoresho n’ikoranabuhanga zikoresha mu kuyitunganya.
Ubucuruzi bwa peteroli hagati ya Venezuela na Amerika bukomeje gukurura amaso, cyane cyane mu gihe isoko ry’ingufu ku isi rikomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu n’imibanire y’ibihugu.
Venezuela iri mu bihugu bifite ibigega bya peteroli byinshi ku isi, bityo impinduka mu musaruro wayo cyangwa mu buryo bwo kohereza peteroli mu mahanga zishobora kugira ingaruka ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
@Rebero.rw
