Njyanama ya Rusizi yagabiye inka Twagirayezu Antoine wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Mu nama nyunguranabitekerezo yo kwishimira ibyagezweho n’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi muri iyi myaka 5 ishize, abayigize bagabiye inka Twagirayezu Antoine wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu,bamushimira ubwo butwari bwo kwifatanya n’abandi banyarwanda b’umutima kukibohora banamwifuriza gutunga no gutunganirwa.
Mu kuyimushyikiriza kuri uyu wa 26 Kanama,2026, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere ka Rusizi, Uwizeye Odette,yavuze ko byakozwe mu bushobozi abajyanama ubwabo bishatsemo, babikoze kubera impamu 3 z’ingenzi.
Ati’’ Iya mbere ijyanye n’umuco nyarwanda. Turabizi twese,ukugabiye inka aba aguhaye ubutunzi,akwifurije ibyiza byose. Icya 2 ni uko nubwo turi abajyanama b’aka Karere,dutuye hirya no hino mu gihugu ariko twese tuvuka muri Rusizi. Iki rero ni igihango twagiranye n’abaturage b’Akarere ka Rusizi kibagaragariza ko nubwo twagiye gushaka ubuzima hirya no hino mu gihugu tutazatatira igihango cy’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.’’

Umuyobozi wa Njyanama ya Rusizi Uwizeye Odette agaragaza ibyagezweho mu myaka 5 ya manda yayo
Yakomeje ati’’ Icya 3 ni uko uwo twagabiye ari uwagize uruhare mu kubohora igihugu cyacu anamugarira kuri urwo rugamba. Twese tuzi urugendo twanyuzemo rwo kubohora igihugu cyacu ngo uyu munsi tube tugeze aha. Ntibyikoze hari ababigizemo uruhare n’uyu arimo,dukwiye guhora dushimira mu buryo butandukanye.’’
Yunzemo ati’’ Ikindi ni uko umukuru w’igihugu cyacu,Paul Kagame yashyizeho gahunda ya girinka agira ngo natwe dutekereze muri uwo mujyo wo gufasha abaturage bacu korora ngo ifumbire,umukamo n’ibindi bituruka ku nka bize mu rugo,byunganire iterambere ryarwo,rutekane rugere ku bukire.’’
Yashimiye twagirayezu Antoine uburyo akomeje gutwaza nyuma yo kumugarira ku rugamba,amwifuriza gutunga no gutunganirwa, anashimira njyanama iki gikorwa cy’indashyikirwa cyaturutse mu gushyira hamwe no guhuza imitekerereze ku cyagirira abaturage akamaro.

Njyanama y’Akarere ka Rusizi n’abandi bayobozi
Mu byishimo byinshi, Twagirayezu Antoine wagiye ku rugamba mu 1991 akarukomerekeraho,akagaruka asanga iwabo I Nyabitekeri umuryango we hafi ya wose warashize,ubuzima bugasharira,yavuze ko iyi nka imubereye igisubizo.
Ati’’ Nasezerewe mu ngabo muri 2002. Nubwo nari nahawe imperekeza ariko ubuzima bwakomeje gusharira kuko n’umugore wanjye ntacyo ashoboye gukora kubera uburwayi agira,ariko iyi nka nyizeyeho impinduka.’’
Yakomeje ati’’ Ndashimira mbere na mbere perezida wa Repubulika Paul Kagame,we dukesha byose birimo na gahunda ya girinka, nkanashimira by’umwihariko njyanama yacu yakusanyije ubushobozi ikangabira. Ni igikorwa cy’ubutwari kigera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu nzahora mbashimira, bikazagaragarira mu kuyifata neza,nkayibyaza umusaruro nifuza.’’
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akaregane,Hon. Mukama Abbas,yashimiye Twagirayezu ubutwari bwo kujya ku rugamba,ko yabitewe n’urukundo rw’igihugu cye.

Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Hon Mukama Abbas yashimiye Njyanama y’Akarere ka Rusizi ubufatanye no gushyira hamwe byayishoboje kugera ku bifatika yishimira
Ati’’ Yamugariye ku rugamba. Yabikoze kubera urukundo rukomeye rw’igihugu. Tunabonereho kumushima.Iyo we na bagenzi be badahaguruka ngo bemere kumena amaraso yabo ku bw’ineza y’iki gihugu ntikiba kiriho. Iki gikorwa kigaragaza ko Leta irangajwe imbere na perezida Kagame ibatekereza,ibahoza ku mutima,izirikana akazi katoroshye mwakoze muzahora mushimirwa. Aho muri mwumve ko ibi tubikora mu izina rya perezida wa Repubulika Paul Kagame,dukunda twese.’’
Muri uku kwisuzuma ku byo njyanama yagezeho muri iyi myaka 5 imaze, umuyobozi wayo,Uwizeye Odette,yavuze ko bishimira byinshi bakoze bikubiye mu miyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu ,imibereho myiza y’abaturage,birimo imihanda ya 46 km yakozwe, ibiro by’utugari byubatswe,icyambu mpuzamahanga cya Budike kigeze kuri 97% cyubakwa,amazi n’amashanyarazi,inzu zubakiwe abatishoboye,n’ibindi.

Abitabiriye iyi nama nyunguranabiterezo batanze ibitekerezo byafasha Akarere ka Rusizi gukomeza gutera imbere
Yavuze ko njyanama yatoye ibyemezo 372, hashyirwa mu bikorwa 366 hasigaye 36 na byo yizera ko izayisimbura izihutira.
Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa n’akarengane,Hon. Mukama Abbas yavuze ko ibyagezweho ari imbuto yo gushyira hamwe n’imikoranire inoze batozwa n’umukuru w’igihugu,ashimira nyobozi,njyanama n’izindi nzego zagize uruhare mu byishimirwa ubu,asaba ko byahora bibungabungwa.
@Rebero.rw
