Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’amakipe 22 aturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Kung – Fu mu Rwanda (Rwanda Kung Fu -wush Federation) ryateguye irushanwa ryahuje abana bato n’ingimbi, rigamije gushakisha no guteza imbere impano z’abana bari mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane abatabona uburyo bwo kugera i Kigali.
Iri rushanwa ryabereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, ryitabiriwe n’amakipe 22 aturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho abana bahataniye mu byiciro bitandukanye by’uyu mukino.
Umuyobozi wa Rwanda Kung Fu Federation, Ishimwe Valens, yavuze ko kujyana amarushanwa mu bice bitandukanye by’igihugu ari imwe mu ngamba zo kwegera abana no kubafasha kubona amahirwe yo kugaragaza impano zabo.

Yagize ati: “Kuzana irushanwa mu cyaro ni uburyo bwo kugira ngo tuzamure impano z’abana batabona uko bagera i Kigali. Ikindi kandi ni uko abana bazajya muri Senegal mu kwezi kwa 10 uyu mwaka nabo bari hano, kugira ngo babashe kwitwara neza, bakomeze kwitegura iyo mikino mpuzamahanga.”
Ishimwe yavuze ko iri rushanwa riba buri mwaka kandi rikazenguruka igihugu, mu rwego rwo kugeza uyu mukino ku bana benshi no gufasha ishyirahamwe kumenya impano nshya zishobora kuzavamo abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu gihe kiri imbere.
Ati: “Ni irushanwa ngarukamwaka kandi rikaba rizenguruka igihugu. Umwaka ushize ryabereye mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru, naho uyu mwaka rikaba riri kubera Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.”
Yakomeje avuga ko kujyana amarushanwa mu bice bitandukanye by’igihugu bituma abayobozi n’abatoza begera abana benshi, bityo bikaborohera kumenya abifitemo impano no kubakurikirana hakiri kare.
Yagize ati: “Ni uburyo bwiza bwo kwegera abana ndetse no kugira ngo dukomeze gushaka impano z’abana bari mu gihugu hose, kuko ari bo bazaba abakinnyi b’uyu mukino mu myaka iri imbere.”
Abana bitegura guhagararira u Rwanda muri Senegal
Iri rushanwa kandi ryabaye umwanya wo gukomeza gutegura bamwe mu bana bazahagararira u Rwanda mu Gikombe cy’Isi cy’urubyiruko muri Kung Fu kizabera muri Senegal mu Ukwakira 2026.
Abana bamwe muri bo bamaze kugira amahirwe yo kwitabira imyitozo n’imyiteguro itandukanye itegurwa n’inzego zishinzwe siporo mu Rwanda.
Ishimwe yavuze ko hari umwiherero wateguwe na Minisiteri ya Siporo wabereye ku ishuri rya St André i Nyamirambo, aho bamwe mu bana b’abahanga muri uyu mukino bitabiriye, barimo Mugisha François na Twizeyimana Salomoni.
Nyuma y’uyu mwiherero, aba bana bongeye kwitabira umwiherero wateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi no kubategura kuzahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Federation yavuze ko iyi myiteguro ari ingenzi kuko intego atari ukubona abana bitabira amarushanwa gusa, ahubwo ari ukubafasha kuzagera ku rwego rwo guhangana n’abandi bakinnyi mpuzamahanga.
Ati: “Hari umwiherero wateguwe na Minisiteri ya Siporo wabereye mu kigo cy’amashuri cya St André i Nyamirambo. Twagize amahirwe yo kuba hari abana bawitabiriye, barimo Mugisha François ndetse na Twizeyimana Salomoni. Nyuma y’uwo mwiherero, abo bana bombi bongeye kwitabira umwiherero wa Komite Olempike y’u Rwanda. Ibyo byose bigamije kubategura kuzahagararira u Rwanda neza mu Gikombe cy’Isi cy’urubyiruko kizabera muri Senegal.”
Federation isaba ababyeyi gushyigikira abana
Rwanda Kung Fu Federation yasabye ababyeyi gukomeza gushyigikira abana bakina uyu mukino, ivuga ko siporo igira uruhare mu mibereho myiza y’umwana ndetse ikamufasha no mu masomo.
Ishimwe yavuze ko hari abana bakina Kung Fu bagaragaza umusaruro mwiza no mu ishuri, bityo ababyeyi badakwiye kubona siporo nk’ikintu kibangamira amasomo.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi b’aba bana kudushyigikira kuko siporo ni ubuzima. Abana bakina uyu mukino wa Tawulu usanga bashobora gutsinda neza mu ishuri. Abakoze ibizamini bya Leta bose batsinze neza kandi bafite amanota meza ashimishije.”
Yavuze ko kuba umwana ahabwa umwanya wo gukora siporo no kwiga bishobora kumufasha kugira gahunda, kwirinda imyitwarire itari myiza ndetse no kongera ubushobozi bwo kwibanda ku masomo.
Abakinnyi bato bafite icyizere cyo gutsinda muri Senegal
Mugisha François, umwe mu bana bitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga y’urubyiruko izabera muri Senegal, yavuze ko amaze igihe yitegura kandi ko imyiteguro ye imaze gutanga icyizere.

Yashimiye umubyeyi we wamwemereye gukina Kung Fu, avuga ko uyu mukino utamubuza kwiga ahubwo umufasha kurushaho gukurikirana amasomo.
Yagize ati: “Maze igihe nitegura ndetse nagiye mu mahugurwa kuri uyu mukino. Ubu mvuye muri Senegal kandi nzanasubirayo mu kwezi kwa 10. Imyiteguro yanjye yagenze neza. Ntabwo ndakina hano ariko aho nzakinira nizeye kwegukana amanota meza cyane.”
François avuga ko gukina siporo bimufasha kugira gahunda no gukomeza kwibanda ku byo akora, haba mu myitozo ndetse no mu ishuri.
Undi mukinnyi witwa Hakizimana Salomoni, na we uteganya guhagararira u Rwanda muri Senegal, yavuze ko imyiteguro ikomeje kandi ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza.
Yavuze ko abakinnyi bahura mu myitozo n’amarushanwa bigira byinshi kuri bagenzi babo, kandi ko siporo ibafasha kuruhura ibitekerezo, bikaborohera no gukurikirana amasomo.

Ati: “Aba bakinnyi duhura hari byinshi tubigiraho. Iyo dukora siporo bituma turuhuka mu mutwe, bityo amasomo akabasha kwinjira neza. Turashima ubuyobozi bwa Federation yacu kuko bigaragara ko batwitaho cyane kugira ngo tuzavemo abakinnyi bahanga ku rwego mpuzamahanga.”
Ababyeyi basabwe kujya hafi y’abana
Mu gihe amarushanwa y’abana akomeje gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, ababyeyi na bo basabwa kugira uruhare mu rugendo rw’abana babo, haba mu kubatera inkunga no kubakurikirana.
Abayobozi ba Federation bavuga ko umwana iyo azi ko umubyeyi we amushyigikiye, bishobora kumwongerera imbaraga no kwigirira icyizere mu gihe ari mu irushanwa.
Ku ruhande rw’ababyeyi, bamwe baba baherekeje abana babo mu marushanwa kugira ngo babashyigikire ndetse banamenye aho bageze mu iterambere ryabo.

Abashinzwe uyu mukino bavuga ko ababyeyi badakwiye kurebera siporo nk’ikintu gihanganira amasomo, ahubwo ko iyo umwana ayikora neza kandi akagira gahunda, bishobora kumufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Irushanwa rya Kung Fu ryabereye i Rwamagana ryabaye igice cy’imyiteguro y’abana bakiri bato, ariko kandi rinasiga ubutumwa ko impano ziri mu Rwanda zitarangirira i Kigali. Federation ikomeje gushyira imbaraga mu kujyana amarushanwa mu ntara no mu turere, kugira ngo abana bafite impano babone urubuga rwo kugaragaza ubushobozi bwabo.
Muri urwo rwego, abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Senegal m’ Ukwakira 2026 bakomeje imyiteguro, mu gihe inzego z’umukino n’ababyeyi bategerejweho gukomeza kubashyigikira kugira ngo bazabashe guhangana n’abakinnyi baturuka mu bindi bihugu no kuzamura izina ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.
@Rebero.rw
