Abakinnyi b'ikipe ya Gakoni mbere y'umukino
Ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’ amakimbirane mu muryango nyarwanda bumaze iminsi 2 bubera mu mirenge ya Gitambi na Muganza mu Karere ka Rusizi,bukozwe n’amatorero ya ADEPR Mashesha na EMLR Shara,bwasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kanama,2026, n’umupira w’amaguru, abasore b’Akagari ka Gakoni begukana igikombe batsinze ab’aka Shara 2-1.
Ni amakipe asanzwe ahiganwa ubutwari ku buryo iyo yakinnye imbaga ihurura, umushumba wa EMLR Shara, Rév.past. Niyimpagaritse Callixte akavuga ko kuyifashisha muri ubu bukangurambaga byari ingenzi cyane ngo ivugabutumwa byajyanye rigere kuri benshi bashoboka,cyane cyane urubyiruko.
Ati’’ Guca mu mikino ni uburyo bwo kugira ngo ubutumwa butangwa bukurikirwe n’abantu benshi nubwo hari n’ubundi dukoresha,nk’ibiterane by’ivugabutumwa,n’ubundi. Kano gace amakimbirane mu miryango arahari bitewe n’ubuharike n’ubushoreke buhagaragara, akagira ingaruka ku rubyiruko rwo mu miryango arimo,bigatuma rwishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, ubukangurambaga nk’ubu tukabubona nk’ingenzi cyane.’’

Umushumba wa EMLR Shara, Rév.past. Niyimpagaritse Callixte yishimira umusaruro wavuye muri ubu bukangurambaga
Avuga ko uretse ubukangurambaga, nk’amakimbirane mu miryango bahangana na yo bigisha abayarimo guhindurwa n’ijambo ry’Imana,imiryango itarasezeranye igakangurirwa gusezerana. Ku biyobyabwenge na ho abantu bagaragarizwa ingaruka mbi zabyo haherewe ku buhamya bw’abo byari byarabase,bahinduka bakabona amahoro asesuye, bakabaha ubuhamya bw’uburyo bahinduwe n’ijambo ry’Imana, bigatera abo bakibirimo kubivamo.
Ashimira cyane Leta yafashe iya mbere igaca inzoga z’ibyuma urubyiruko rwinshi rwari rwarirunduriyemo bigateza umutekano muke mu miryango no mu baturanyi, aho biciriwe hakaba hari agahenge, ko ari umurimo w’amatorero y’ivugabutumwa gufatiraho agasana imitima byari byarashegeshe.
Yishimira umusaruro bumaze gutanga mu myaka bumaze butangiye, agashimira cyane Compassion International ibutera inkunga, ubufatanye na Leta,akanashimira amatorero abutegura,inzego z’umutekano zituma bugenda neza,n’ababwitabira,cyane cyane abemera guhinduka bakagana umurongo mwiza wifuzwa na Leta n’abanyamatorero.

Abasore ba Gakoni ( bambaye imipira y’umuhondo) batsinze aba Shara 2-1 begukana igikombe cyo kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango
Uretse umupira w’amaguru w’aba basore,hanatanzwe ubuhamya aho Umubyeyi witwa Mukankuranga Jacqueline wagizweho ingaruka n’amakimbirane mu muryango we,yamuteye kwiyahuza ibiyobyabwenge arikiri muto,anaba umwana wo mu muhanda, nyuma yo gukizwa akabivamo,uyu munsi ni umugore ufite umugabo n’abana 4, akanagira abandi benshi akura mu muhanda akabarera.
Ati’’ Ndashima Yesu wantaruye,akankura mu bibi nari ngiyemo kubera amakimbirane y’iwacu mu muryango,akampindura uyu munsi nkaba mbasha kuvuga,ndi umubyeyi w’abana 4 n’abandi benshi nkura mu buzima bwo mu muhanda nkabarera, kuko nzi ibibi byabwo,nabubayemo igihe kirekire nkanashakana n’umugabo wabubayemo.’’

Mukankuranga Jacqueline wakuriye mu muryango wabaswe n’ibiyobyabwenge bikanamugiraho ingaruka zikomeye zo kubatwa na byo na we ubwe, avuga ko aho afatiye umwanzuro wo gukizwa akabireka ari bwo yagize amahoro nyayo.
Arakomeza ati’’ Data ntiyatwifurije gukura ngo tubeho neza,ariko ku bw’ubuntu bw’Imana twarakuze. Ibiyobyabwenge yakoreshaga byateraga intugunda mu rugo,tugahora ku nkoni hamwe na mama. Byadukururiye ubukene bukabije,bunaziraho ubutindi, dukura nta byiringiro byo kubaho,ariko Imana ishimwe yaduhinduriye ubuzima. Ndi urugero rw’uko kuva mu biyobyabwenge n’ingaruka zabwo bishoboka,umuntu agahindurirwa amateka.’’
Yashimiye Leta n’amatorero aterwa inkunga na Compassion International gutegura ubukangurambaga nk’ubu bufata igihugu cyose, ubuhamya nk’ubu bugatangwa abari bihebye kubera inzira mbi babamo bakazihindura n’ubuzima bugahinduka.
Uyu muvugabutumwa n’umwaka ushize yari yaganirije abari bitabiriye ubukangurambaga nk’ubu, abantu barihana,biyemeza guhindukira. Niyonkuru Innocent w’imyaka 21 wo mu kagari ka Shara,Umurenge wa Muganza, wahindukiye nyuma yo kumva ubutumwa umwaka ushize,akaba yaranateye intambwe yo kwihanira kureka akanabatizwa mu itorero EMLR,yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse.

Abatari bake bafashe umwanzuro wo gupfukama bagasengerwa
Ati’’ Umwiryane mu muryango wacu no gutandukana kw’ababyeyi banjye byangizeho ingaruka zikomeye cyane ntangira kwinjira mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Mu bukangurambaga bw’umwaka ushize uyu mubyeyi yarigishije, avuze ibyamubayeho numva ni nkanjye neza. Nari ntangiye kugira imitekerereze mibi yo kujya mu bujura n’izindi ngeso mbi kubera uburyo data yaturazaga hanze na mama yaragiye.’’
Yongeyeho ati’’ Yahamagaye abihana ndagenda ndapfukama baransengera. Kuva ubwo Imbaraga z’Imana zaramfashe,zirampindura,ndanabatizwa. Ubu ndi umukirisito w’itorero EMLR, ku buryo numva nanjye mu bihe biri imbere nzajya ntanga ubuhamya bw’aho Yesu yankuye n’uburyo yampinduye umusore mwiza, wanga ibyaha.’’
Ubukangurambaga bunyuze mu mukino bwishimirwa n’urubyiruko rw’ikibaya cya Bugarama. Nshimiyimana Ubald, Kapiteni w’ikipe ya Gakoni yatwaye igikombe,ati’’ Uburyo dukunda imikino,nta bukangurambaga bwayinyuramo ngo bubure kwitabwirwa. Dushimiye cyane ababuteguye kubera umusaruro bwatanze. Abari baje kureba umupira banumvise ubutumwa buri mu ijambo ry’Imana n’ubwatanzwe n’abayobozi, abantu benshi barihana, bitari kuba iyo butaba. Twifuza ahubwo ko bwaba kenshi gashoboka mu mwaka kubera imbaraga zabwo.’’
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion International mu karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène yashimiye abateguye uyu mukino,anashimira abakinnye umukino mwiza berekanye, anabibutsa gukomeza intego yo kurwanya ibiyobobwnenge n’amakimbirane mu miryango, ngo barusheho kugira ubuzima bwiza, bubashoboza gukina.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Rusizi, Uwintije Jean Damascène yashimiye imitegurire y’ubu bukangurambaga, cyane cyane kubunyuza mu mikino
Ubushoreke n’ubuharike bugaragara mu Mirenge y’ikibaya cya Bugarama,n’ingaruka zabwo zirimo amakimbirane mu miryango adashira, bikagira ingaruka ku bana,bamwe bagata amashuri bakigira mu mihanda,banywa ibiyobyabwenge butuma abayituye bifuza ko ubukangurambaga nk’ubu bwahoraho.
Umukozi w’Umurenge wa Muganga ushinzwe irangamimerere na notariya, Nsengimana Samuel, na we asanga ubukangurambaga nk’ubu buhozeho bwarokora benshi, agashimira ababuteguye bakanabunyuza mu mikino, ko Umurenge uzakomeza gufatanya n’amatorero mu guhashya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango, byo ntandaro y’isubira inyuma mu iterambere.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu mukino

Abayobozi bashyikiriza igikombe ikipe ya Gakoni
@Rebero.rw
