U Rwanda rugera muri ½ cy’irushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo no kugera muri iyi mikino mu mwaka wa 2023.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abagore yongeye kwandika amateka, igera muri ½ cy’irushanwa rya Afurika ry’Ibihugu (African Women’s Nations Championship) nyuma yo gutsinda Ghana amaseti 3-1 mu mukino wa ¼ wabereye i Nairobi muri Kenya.
U Rwanda rwitwaye neza muri uyu mukino, rubasha kurenga Ghana maze rubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’irushanwa. Iyi ntsinzi itumye u Rwanda rugera muri ½ cy’irushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma yo no kugera muri iyi mikino mu mwaka wa 2023.

Kuba u Rwanda rwongeye kugera muri ½ bigaragaza intambwe ikomeje guterwa na Volleyball y’abagore, cyane cyane mu marushanwa yo ku rwego rw’Afurika.
Mu mukino wa ½, u Rwanda ruzahura n’ikipe izatsinda hagati ya Misiri na Tunisia, ziteganyijwe gukina umukino wa ¼ kuri uyu munsi saa 15:00.
U Rwanda ruzaba rutegereje kumenya uwo ruzahura na we, mu gihe ruzaba rushaka gukomeza urugendo rwiza rwatangiye no kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.

Ikipe y’u Rwanda imaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, aho kugera muri ½ ku nshuro ebyiri zikurikiranya ari ikimenyetso cy’uko iri mu makipe akomeje kuzamuka muri Volleyball y’abagore muri Afurika.
@Rebero.rw
