Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yatangije ishuri ryiswe ‘Urumuri’, rizajya rifasha abana b’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu kwiga Ikinyarwanda no kumenya umuco w’igihugu bakomokamo.
Iri shuri ryafunguwe ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, mu muhango witabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, ababyeyi, abana ndetse n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique.

‘Urumuri’ rizajya ritanga amasomo y’ururimi n’umuco nyarwanda, hagamijwe gufasha abana bakurira hanze y’u Rwanda gukomeza kumenya ururimi rwabo no gusigasira umurage w’igihugu.
Mu muhango wo gutangiza iri shuri, abitabiriye bagaragaje ko ari umwanya wo gukomeza guha abana b’Abanyarwanda baba muri Mozambique amahirwe yo kumenya inkomoko yabo binyuze mu rurimi n’umuco.
Iri shuri kandi rizaba ahantu abana bahurira, bakiga ndetse bagasabana, mu gihe ababyeyi bazagira uruhare mu kubafasha gukomeza gukoresha Ikinyarwanda no mu buzima bwa buri munsi.
@Rebero.rw
