Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yasabye ubufatanye bukomeye bw’umuryango mpuzamahanga mu gufasha Haiti guhangana n’ikibazo cy’umutekano no gushyiraho umusingi w’amahoro n’iterambere rirambye.
Mushikiwabo yabigarutseho ubwo yari umushyitsi mukuru mu nama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku hazaza ha Haiti, yabereye i New York ku ruhande rw’ibikorwa by’Inama Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81).
Iyi nama yateguwe na Chatham House ku bufatanye na Canada Global, ihuriza hamwe abayobozi n’abafatanyabikorwa baganiriye ku bibazo byugarije Haiti ndetse n’uburyo igihugu cyafashwa gusubira ku murongo w’amahoro n’imiyoborere ihamye.
Mushikiwabo yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé, ndetse na Gregory W. Meeks, Umunyamerika uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umwe mu bagize Komite ishinzwe Ububanyi n’Amahanga.
OIF yongeye kwizeza Haiti ubufasha
Mu ijambo rye, Mushikiwabo yashimangiye ko Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa ukomeje gushyigikira Haiti, asaba umuryango mpuzamahanga kongera imbaraga mu gufasha iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

Yasabye ko ubufatanye mpuzamahanga bukomeza gushyigikira umutwe w’ingabo zishinzwe guhashya imitwe y’abagizi ba nabi, ndetse no gufasha Haiti gutegura amatora agamije kugarura inzego z’imiyoborere zishingiye ku bushake bw’abaturage.
Haiti imaze igihe ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano bifitanye isano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ubukungu n’imikorere y’inzego za Leta.
Guhanga imirimo ku rubyiruko
Mushikiwabo yanagarutse ku kamaro ko guhanga imirimo ku rubyiruko rwa Haiti, avuga ko ari kimwe mu byafasha igihugu kubaka ejo hazaza harambye.
Yashimangiye ko usibye guhangana n’ikibazo cy’umutekano, hakenewe n’ingamba z’iterambere ry’ubukungu zitanga amahirwe ku rubyiruko, cyane cyane mu bijyanye n’akazi n’imishinga ibyara inyungu.

Ubutumwa bwe bwibanze ku gukomeza ubufatanye hagati ya Haiti n’umuryango mpuzamahanga, hagamijwe guteza imbere umutekano, imiyoborere n’iterambere ry’abaturage.
Iyi nama yabaye mu gihe abayobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje kuganira ku buryo Haiti yafashwa kuva mu bibazo by’umutekano n’imiyoborere, igasubira ku murongo w’amahoro, amatora n’iterambere rirambye.
@Rebero.rw
